Abanyamuryango ba Sacco Izigamire Kabacuzi baravuga ko ikoranabuhanga batangiye gukoresha mu kwezi kwa Werurwe 2024 ryatumye serivisi bahabwa zihuta harimo kubitsa, kubikuza na serivisi z’inguzanyo.
Ni ikigo cy’imari cyatangiye mu mwaka wa 2010 muri gahunda y’Umurenge SACCO, aho iyi sacco iherereye mu Murenge wa Kabacuzi, akarere ka Muhanga.
Mu kiganiro bamwe mu banyamuryango bagiranye na INZIRA.RW bahamije ko gushyira ikoranabuhanga mu bigo by’imari bya Sacco bikomeje kwihutisha serivise n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Umucungamutungo wa Sacco Izigamire Kabacuzi, Habiyambere Nicodeme avuga ko kugeza tariki 31 Nyakanga 2024, iki kigo cy’imari cyari ifite abanyamuryango 9,632 barimo abagore 4,427 abagabo 4,352 n’amatsinda 853.
Agaragaza ko ku wa 13 Werurwe 2024 aribwo batangiye gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise, ndetse byahinduye isura y’imitangire ya serivisi kuko mbere yo gutangira gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo umunyamuryango ahabwe serivise yo kubitsa cyangwa kubikuza byatwaraga igihe kitari munsi y’iminota 5 kubera gushaka ifishi ye, kwandika ibyo akoresheje mu bitabo bya sacco no mu gatabo k’umunyamuryango.
Gusa kuri ubu, ikoranabuhanga ryihutishije serivisi z’inguzanyo aho ubu dosiye isaba inguzanyo itarengeje amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) igihe kinini yamaraga ari iminsi itanu ariko ubu igihe kinini imara ni iminsi itatu, naho dosiye y’amafaranga arengeje 500, 000 Frw igihe kinini yamaraga ni iminsi cumi n’itanu ariko ubu igihe kinini imara ni icumi.
Kuva Sacco Izigamire Kabacuzi yashingwa mu mwaka 2010 ntakibazo cy’ubujura kigeze kigaragaramo nk’uko byagiye bibaho mu bindi bigo by’imari bimwe na bimwe, gusa umucungamutungo wayo Habiyambere Nicodeme yavuze ko ikoranabuhanga ryoroheje n’ubugenzuzi bw’imbere mu kigo ndetse n’abanyamuryango ubwabo babasha kujya bakurikirana konti zabo kuko ubu ikibereye kuri konti y’umunyamuryango icyo ari cyo cyose, aho nyiri konti ahita akimenyeshwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi.
Habiyambere Nicodeme, avuga kandi ko nyuma y’uko Sacco Izigamire Kabacuzi itangiye gukoresha ikoranabunga yahise imanura ibiciro by’inguzanyo, aho ijanisha ry’inyungu ryavanwe kuri 24% ku mwaka rishyirwa kuri 21% ndetse ku nguzanyo zimwe na zimwe zigezwa kuri 18%.
Ibi ngo byatumye abafata inguzanyo biyongera kuko mu mezi arindwi ya 2024 (ni ukuvuga kuva ku wa 01 Mutarama 2024 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2024) hatanzwe inguzanyo nshya zingana n’ amafaranga Miliyoni 183,200,000 frw mu gihe mu mezi nk’ayo ya 2023 hari haratanzwe amafaranga 108,400,000 frw.
Naho mu mezi nk’ayo ya 2022 hari hatanzwe inguzanyo zingana n’amafaranga 91,600,000 frw, ubwo bwiyongere bw’ingazanyo zatanzwe bukaba ari umusaruro w’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Umucungamutungo wa Sacco Izigamire Kabacuzi, Habiyambere Nicodeme yagaragaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN na sosiyete y’itumanaho ya MTN mu minsi ya vuba iyi sacco igiye gushyiraho uburyo buzwi nka push and pull aho umunyamuryango ashobora kujya akura amafaranga kuri konti ye yo kuzigama iri muri Sacco Izigamire Kabacuzi akayashyira kuri telefoni akabikuza k’umu agent wa MTN uri hafi ye cyangwa akaba yakura amafaranga kuri telefoni akayabitsa kuri konti ye iri muri Sacco.

INZIRA.RW
Yeg murakoze cyane!
Kd nibyiz rwose ikoranabuhanga niryo rigezweho!
Ahubwo akokantu ka push and pull mukabanguste kuko harigihe ujya kubikuza connection zikanga kd waje kare! Ark bibaye hariho ubwo buryo byarishaho kuba byiza!
SACCO IZIGAMIRE KABACUZI turayizi itanga serivisi nziza kandi ikora neza rwose
Ikoranabuhanga rigiye gukemura ibibazo byajyaga bigaragara nko gutinda kubona service mbese Ibintu byabaye byiza cyane cyane, igishimishije cyane Push and pull hehe no kubura amafranga haba muri weekend cg ryari ube uyafite kbc