Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Imigano ya miliyoni 12 Frw yaburiwe irengero yateje impaka muri PAC
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Imigano ya miliyoni 12 Frw yaburiwe irengero yateje impaka muri PAC

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 26/06/2025
Share
SHARE

Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda, RMF cyananiwe gusobanura irengero ry’imigano ya miliyoni 12 Frw yatewe ku muhanda Jambo-Shyira none hakaba hatagaragara n’umwe kandi yari yaterewe kuwubungabunga.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Kamena 2025, nibwo Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko itanyuzwe n’ibosobanuro byatanzwe n’Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF), ku cyaba cyarakoreshejwe amafaranga miliyoni 12 Frw yatanzwe kugira ngo
umuhanda wa Jambo-Shyira uterweho imigano.

Ni nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bagasanga nta mugano n’umwe uhari.

Depite Mussolini Eugene yavuze ko RMF yahishuye ibikorwa bitakozwe, ati “Hari amasezerano yo gutera imigano ku mpande z’umuhanda yatwaye miliyoni 12 Frw, ariko tujya kuhareba nta yari ihari. Tukibaza uburyo twakwishyura imirimo nta yakozwe.”

Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF), Patrick Emile Baganizi, yavuze ko imigano yatewe, ariko iruma kuko rwiyemezamirimo yayiterewe mu gihe cy’izuba.

Ati “Rwiyemezamirimo, imigano yari yarayiteye, ariko ayitera mu gihe cy’izuba iruma. Icyo twamusabye ni uko asubirayo akongera agatera ya migano yose mu gihe cy’imvura, akayitaho kugeza ikuze.”

Yagaragaje ko ibiti biterwa bigomba kujyana n’ibihe by’imvura, yagize ati “Kuko wenda imigano hari ukuntu bayitera bajya mu kwakira imirimo ikaba igaragara wenda muri Gashyantare(02) na Gicurasi (05), wajya kwakira imirimo ikaba igaragara muri Nyakanga (07) na Kanama (08) hava izuba igahita yuma kandi imirimo yakiriwe.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko izuba ridashobora kuba impamvu ihoraho yo gusobanura igihombo nk’icyo.

Ati “Ubundi izuba rizakomeza rive.Ubwo ni ukuvuga ngo uko izuba rizajya riva imigano izajya yuma. Kuko niba mwarayibonye imeze neza igahita yumishwa n’izuba rya Kamena na Nyakanga mukavuga ngo mu gihe cy’imvura izaterwa yongere yitabweho, ubwo izuba niriva nanone izongera yume. Ubwo se abantu bazahora muri ubwo buryo?”

Yongeyeho ati “Aya mafaranga miliyoni 12 Frw ntabwo ari make, mukwiye kuba muvuga muti dukurikiranye ko ibyo yakoze bihari kuko n’iyo haba habayeho no kuma ntabwo yakuma yose, hakuma mo mike wenda niba hatewe 100 hakuma 20, …mu buryo bwumvikana ntabwo wavuga ngo twateye ibitu 100 byose biruma.”

Depite Musolini yongeyeho ati “Ntabwo ari ikibazo cy’izuba, ahubwo ntabwo yatewe.”

Depite Karinijabo Barthélemy yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe mu gihe cy’imvura, ariko ntibabone imigano.

Ati “Ubu turimo kwerekeza mu gihe cy’izuba. Igiye guterwa muri iri zuba itaratewe mu Ugushyingo, igihe ubugenzuzi bwakorwaga ari bwo yagombaga gufata? Aho ahadusobanurire neza.”

RMF yitabye PAC
Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF), Patrick Emile Baganizi

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 26/06/2025 26/06/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?