Banki y’Isi igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu myaka 30 ishize wiyongeye uva kuri miliyoni 753.6$ mu 1994 ugera kuri Miliyari 15.283 Frw mu mwaka wa 2023. Ibyiyongeraho ko imirimo mishya miliyoni 1.1 yahanzwe.
Mu mwaka 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, u Rwanda rwateye intambwe ifatika, kuko umusaruro mbumbe wazamutse ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka. Ibyo umuturage yinjiza birazamuka kuko nko mu 1994 umuturage yinjizaga 111$ naho mu 2023 yinjizaga 1040$.
Mu rwego rwo kuzamura ubukungu, Guverinoma y’u Rwanda yashiyize ingufu mu mirimo yinjiriza abaturage amafaranga harimo uburezi na serivise z’ubuzima zongererwa imbaraga.
U Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kuva 2017 kugeza 2023 hahanzwe imirimo mishya miliyoni 1.1, mu ngeri zitandukanye z’ubukungu. Mu myaka itanu iri imbere gahunda ishobora kuzakomeza hagahagwa imirimo mishya ibihumbi 250 mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ubushomeri bwugarije cyane urubyiruko.
Ubukerarugendo bushingiye ku gusura Ingagi zo mu birunga n’urusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri parike zitandukanye zo mu Rwanda bwabaye isoko y’amadovize, ibi byiyongeraho ubukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga zirimo mpuzamahanga n’imikino itandukanye ibera mu Rwanda, aho ubu bukerarugendo bwinjirije igihugu Miliyoni 495$ z’Amadorali y’Amarika.
Urwego rw’inganda rwabaye inkingi yo kuzamura ubukungu rw’igihugu. Politike y’Igihugu yo kuzamura inganda yemejwe mu 2011 bituma mu turere twa Muhanga, Musanze, Nyagatare, Bugesera, Huye n’ahandi hashyirwaho ibyanya by’inganda, aho ubusanzwe inganda nyinshi zabarizwaga mu Mujyi wa Kigali.
Mu ngengo y’imari yo muri 2022/2023 ibikorerwa mu nganda byinjirije u Rwanda agera kuri Miliyari 1,473Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu 1995 kugeza ubu ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku mpuzandengo iri hejuru ya 7%, kandi ko ibibuzamura byahindutse.
Ati “Ubukungu bwacu bwari bushingiye ku buhinzi ku gipimo cyo hejuru cyane ariko muri iyi myaka 30 ishize , ubukungu bwagiye buhinduka aho ubu inganda zimaze kugera kuri 22% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, naho ubuhinzi 27%.”
U Rwanda rurateganya ko mu mwaka 2035 ruzaba rufite ubukungu buhagaze neza, aho umuturage ashobora kuzajya yinjiza 4000$ ku mwaka , naho muri 2050 umunyarwanda akazaba yinjiza agera 12.475$ angana na miliyoni 12 Frw ku mwaka.
Muri 2023/2024 ingengo y’imari y’u Rwanda igera kuri miliyari 5,030 Frw naho inkunga za mahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24% by’ingengo y’imari yose mu Rwanda.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW