Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Imirimo miliyoni 1.1 yarahanzwe, Urugero rw’ibishoboka mu myaka 30 ishize
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Imirimo miliyoni 1.1 yarahanzwe, Urugero rw’ibishoboka mu myaka 30 ishize

INZIRA EDITOR
Yanditswe 11/04/2024
Share
SHARE

Banki y’Isi  igaragaza ko  umusaruro  mbumbe w’u Rwanda  mu myaka 30 ishize wiyongeye uva kuri miliyoni 753.6$ mu 1994  ugera  kuri Miliyari 15.283 Frw mu mwaka wa 2023. Ibyiyongeraho ko imirimo mishya miliyoni 1.1 yahanzwe.

Mu mwaka 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa,  u Rwanda rwateye  intambwe ifatika, kuko umusaruro mbumbe  wazamutse ku mpuzandengo irenga 7% buri mwaka.  Ibyo umuturage yinjiza birazamuka kuko nko mu 1994 umuturage  yinjizaga 111$ naho mu 2023 yinjizaga 1040$.

Mu rwego rwo kuzamura ubukungu,  Guverinoma y’u Rwanda  yashiyize  ingufu  mu mirimo yinjiriza abaturage  amafaranga harimo uburezi na serivise z’ubuzima zongererwa imbaraga.

U Rwanda rwihaye  intego yo guhanga imirimo  ibihumbi 200  buri mwaka,  kuva 2017 kugeza 2023 hahanzwe imirimo mishya miliyoni 1.1, mu ngeri zitandukanye z’ubukungu. Mu myaka itanu iri imbere gahunda ishobora kuzakomeza hagahagwa imirimo mishya ibihumbi  250  mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ubushomeri bwugarije cyane urubyiruko.

Ubukerarugendo   bushingiye ku gusura Ingagi   zo mu birunga n’urusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri parike zitandukanye zo mu Rwanda  bwabaye isoko y’amadovize,  ibi byiyongeraho ubukerarugendo bushingiye ku  nama mpuzamahanga  zirimo mpuzamahanga n’imikino itandukanye ibera mu Rwanda, aho ubu bukerarugendo bwinjirije  igihugu Miliyoni  495$ z’Amadorali y’Amarika.

Urwego rw’inganda   rwabaye inkingi  yo kuzamura ubukungu rw’igihugu. Politike y’Igihugu yo kuzamura inganda  yemejwe mu 2011 bituma   mu turere twa Muhanga, Musanze, Nyagatare, Bugesera, Huye n’ahandi hashyirwaho ibyanya by’inganda, aho ubusanzwe  inganda nyinshi zabarizwaga mu Mujyi wa Kigali.

Mu ngengo y’imari  yo muri 2022/2023  ibikorerwa mu nganda  byinjirije u Rwanda agera kuri  Miliyari 1,473Frw.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu 1995 kugeza ubu ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku mpuzandengo iri hejuru ya 7%, kandi ko ibibuzamura byahindutse.

Ati  “Ubukungu  bwacu  bwari bushingiye  ku buhinzi  ku gipimo cyo hejuru cyane ariko  muri iyi myaka  30 ishize , ubukungu  bwagiye buhinduka  aho  ubu inganda zimaze kugera kuri  22% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, naho ubuhinzi  27%.”

U Rwanda rurateganya ko mu mwaka 2035 ruzaba rufite ubukungu buhagaze neza,  aho umuturage  ashobora kuzajya yinjiza  4000$ ku mwaka , naho muri 2050  umunyarwanda akazaba yinjiza  agera 12.475$  angana na miliyoni 12 Frw ku mwaka.

Muri 2023/2024  ingengo  y’imari y’u Rwanda  igera kuri  miliyari  5,030 Frw naho inkunga za mahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga  zigera kuri 24% by’ingengo y’imari yose mu Rwanda.

Iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ririvugira

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 11/04/2024 11/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?