Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Impapuro mpeshamwenda za Miliyari 10 Frw zigiye gushyirwa ku isoko n’u Rwanda
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Impapuro mpeshamwenda za Miliyari 10 Frw zigiye gushyirwa ku isoko n’u Rwanda

INZIRA EDITOR
Yanditswe 04/04/2024
Share
SHARE

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR igiye gusubiza ku isoko impapuro mpeshamwenda z’imyaka 15 zifite agaciro ka miliyari 10 Frw n’inyungu ya 13.0% ku mwaka.

Izi mpapuro mpeshamwenda Guverinoma y’u Rwanda yari yarazishyize ku isoko bwa mbere ku itariki ya 17 Kanama 2023, kuri ubu abashaka kuzigura bazatangira kuzigura kuva ku itariki ya 22 kugeza ku wa 24 Mata 2024.

Nk’uko Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko impapuro mpeshamwenda za Leta ari impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y’igihugu runaka ishaka kugurizwa amafaranga, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo mpapuro.

Mu Rwanda impapuro mpeshamwenda zishyirwa ku isoko binyuze muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
BNR igira ubwoko bubiri bw’impapuro mpeshamwenda harimo iz’igihe kigufi zitwa Treasury Bills n’izigihe kirekire zizwi nka Treasury Bonds.

Treasury Bills ni impapuro mpeshamwenda z’igihe kigufi, kitarenze umwaka. Mu Rwanda hari iz’iminsi 28 n’iza 364.
Naho Treasury Bonds ni impapuro mpeshamwenda z’igihe kirekire, kirengeje umwaka. Mu Rwanda hari iz’imyaka 3, 5, 7, 10, 15 n’imyaka 20.

Haba kuri Treasury Bills na Treasury Bonds amafaranga make asabwa ni ibihumbi ijana by’u Rwanda (100,000Frw) kuri konti yawe muri banki kuko nicyo giciro fatizo cy’urupapuro rumwe.

Kugira ngo umuntu agure impapuro mpeshamwenda bisaba ko Banki Nkuru y’Igihugu, BNR ibanza gusohora urwandiko rwitwa “T-Bond Prospectus” ruba rukubiyemo amakuru yose akenewe, runagaragaza igihe abashoramari bazatangira kugurira izo mpapuro mpeshamwenda.

Nyuma y’ibyo, abashoramari babyifuza nibwo buzuza urupapuro rwerekana amafaranga bashaka gushora ndetse n’andi makuru y’ingenzi.

Iyo gushyira ku isoko izo mpapuro birangiye, BNR imenyesha abitabiriye icyo gikorwa ingano y’amafaranga.

Abasesenguzi bagaragaza ko ubu buryo bwo kugurisha impapuro mpeshamwenda bufasha cyane mu gukusanya amafaraga, byongeye akaboneka mu Mafaranga y’u Rwanda, ku buryo bitaba umuzigo mu kwishyura mu buryo bw’igihe kirekire nko mu gihe yaba yarafashwe mu Madolari usanga azamura agaciro buri munsi, uyagereranyje n’amafaranga y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ishyira ku isoko impapuro mpeshamwenda kugira ngo haboneke amafaranga yunganira ingengo y’imari, bikaba bifasha Leta kugeza ku baturage ibikorwa bitandukanye nk’uko biba byarateganyijwe mu igenamigambi ry’igihugu, harimo ibikorwa remezo, kubona ibikenerwa mu burezi n’ubuvuzi n’ibindi.

BNR igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw
Impapuro mpeshamwenda niki?

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 04/04/2024 04/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?