U Bwongereza bwakuriyeho umusoro wa 8% wishyuzwaga ku ndabo ziturutse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ni icyemezo cyatangwajwe na Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 11 Mata 2024, mu rwego rwo korohereza abahinzi b’indabo bazohereza muri iki gihugu nk’uko Guverinoma y’u Bwongereza yabitangaje.
Bati “Gukuraho umusoro wa 8% ku ndabo zikatwa bireba abari hirya no hino ku Isi ariko bizafasha cyane abazihinga cyane muri Kenya, Ethiopia, u Rwanda, Tanzania na Uganda. Ni icyemezo kigira agaciro guhera kuri uyu wa 11 Mata 2024 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.”
Guverinoma y’u Bwongereza yagaragaje ko itazigera ica umusoro indabo zituruka muri ibi bihugu, niyo byaba ngombwa ko zibanza kunyuzwa mu bindi bihugu mbere yo kugera i Londres.
Komiseri w’u Bwongereza ushinzwe ubucuruzi muri Afurika, John Humphrey, yavuze ko iki cyemezo ari umusaruro w’umubano mwiza igihugu cyabo gifitanye n’ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Umubano w’u Bwongereza na Afurika y’Iburasirazua ushinze imizi ku bucuruzi butubyarira inyungu twese. Iki cyemezo kizatuma ubucuruzi bw’indabo buzamuka. Tugera kure iyo tugendanye.”
Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko indabo u Rwanda rwohereje i Londres mu 2023 zari zifite agaciro k’amapawundi ibihumbi 727 (miliyari 1,1 Frw). Ethiopia ni cyo gihugu cyoherejeyo nyinshi, zifite agaciro ka miliyoni 12,6 z’amapawundi.
INZIRA.RW
ChatGPT powered Autoresponder with Free SMTP at Unbeatable 1-Time Price! https://ext-opp.com/NewsMailer