Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR John Rwangombwa yatangaje ko igiciro cy’inyungu fatizo cyabanyijwe, aho cyavuye kuri 7.5% kikagera kuri 7% ku mpamvu z’uko ibiciro ku isoko byagabanutse bigatuma bagabanya urwunguko.
Ibi byatangajwe ku wa 29 Gicurasi 2024, ubwo Guverineri wa BNR John Rwangombwa yatangazaga ko impamvu y’igabanuka ry’igiciro fatizo ku nyungu itangiraho amafaranga kuri banki z’ubucuruzi.
Uyu mwanzuro wo kugabanya inyungu fatizo ya Banki Nkuru y’Igihugu, wafatiwe mu nama ya komite ya politike y’ifaranga ari nayo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya banki nkuru mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.
Guverineri Rwangombwa yavuze ko umuvuduko w’ibiciro ku isoko muri rusange uzava kuri 6.8% ukamanuka ukagera kuri 5.9% muri uyu mwaka. Ni mugihe ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza gutera imbere.
Rwangombwa John, yasobanuye ko bitewe n’umusaruro mwiza wavuye mu gihembwe cy’ubuhinzi cya A, aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wavuye kuri 8,9% mu gihembwe cya kane cya 2023, ugera kuri 4,7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Yagize ati “Hashingiwe ku iteganyamibare ryakozwe, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yafashe umwanzuro wo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 50, kigera kuri 7%.”
Guverineri Rwangombwa yakomeje ati “Mu gihembwe cya mbere cya 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro waragabanutse ugera ku mpuzandengo ya 4,7% uvuye ku mpuzandengo ya 8,9% mu gihembwe cya kane 2023 ahanini biturutse ku igabanuka rinini ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.”
Hamwe mu hakigaragara imbogamizi ni ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga, aho bikiri bike ugereranyije n’ibyo u Rwanda rukura mu mahanga. Ibi bituma habaho icyuho cy’izamuka ndetse bikagira ingaruka ku ivunjisha nubwo uyu mwaka ifaranga rizata agaciro ku buryo buri hasi ugeraranyije n’umwaka ushize wa 2023.
BNR ikomeza ivuga ko ibiciro ku isoko ry’u Rwanda bizakomeza kugabanuka, kuko umwaka wose bizaba biri ku mpuzandengo ya 5%, ni mu gihe igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024 byari ku mpuzandego ya 4.7%.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW