Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Inyungu fatizo ya BNR yagabanyijwe igera kuri 7%
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Inyungu fatizo ya BNR yagabanyijwe igera kuri 7%

INZIRA EDITOR
Yanditswe 30/05/2024
Share
SHARE

Guverineri wa  Banki Nkuru y’Igihugu, BNR  John Rwangombwa yatangaje ko   igiciro  cy’inyungu fatizo  cyabanyijwe,  aho cyavuye kuri 7.5% kikagera kuri  7%  ku mpamvu z’uko ibiciro ku  isoko  byagabanutse  bigatuma bagabanya urwunguko.

Ibi byatangajwe   ku wa 29 Gicurasi  2024, ubwo Guverineri wa BNR   John  Rwangombwa  yatangazaga ko impamvu y’igabanuka  ry’igiciro fatizo ku nyungu itangiraho  amafaranga kuri banki z’ubucuruzi.

Uyu mwanzuro wo kugabanya inyungu fatizo ya Banki Nkuru y’Igihugu, wafatiwe   mu   nama  ya komite ya politike  y’ifaranga  ari nayo igena  igipimo cy’inyungu  fatizo ya banki  nkuru  mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.

Guverineri  Rwangombwa yavuze ko umuvuduko w’ibiciro ku isoko muri rusange  uzava kuri 6.8%  ukamanuka ukagera kuri 5.9% muri uyu mwaka. Ni mugihe ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza gutera imbere.

Rwangombwa John, yasobanuye ko bitewe n’umusaruro mwiza wavuye mu gihembwe cy’ubuhinzi cya A, aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wavuye kuri 8,9% mu gihembwe cya kane cya 2023, ugera kuri 4,7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Yagize ati “Hashingiwe ku iteganyamibare ryakozwe, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yafashe umwanzuro wo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 50, kigera kuri 7%.”

Guverineri Rwangombwa yakomeje ati “Mu gihembwe cya mbere cya 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro waragabanutse ugera ku mpuzandengo ya 4,7% uvuye ku mpuzandengo ya 8,9% mu gihembwe cya kane 2023 ahanini biturutse ku igabanuka rinini ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa.”

Hamwe mu hakigaragara imbogamizi ni ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga, aho bikiri bike ugereranyije n’ibyo u Rwanda rukura mu mahanga. Ibi bituma  habaho icyuho  cy’izamuka  ndetse bikagira ingaruka ku ivunjisha  nubwo  uyu mwaka ifaranga  rizata agaciro ku buryo buri hasi  ugeraranyije n’umwaka  ushize wa 2023.

BNR  ikomeza ivuga ko  ibiciro ku isoko  ry’u Rwanda  bizakomeza kugabanuka,  kuko umwaka wose bizaba biri ku mpuzandengo ya 5%,  ni mu gihe igihembwe cya mbere  cy’uyu mwaka wa 2024 byari ku mpuzandego ya 4.7%.

Guverineri Rwangombwa yatangaje ko BNR yagabanyije inyungu fatizo

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 30/05/2024 30/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?