Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Inyungu ya BK Group Plc yazamutse ku kigero cya 40% mu gihembwe cya mbere
Share
Aa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Inyungu ya BK Group Plc yazamutse ku kigero cya 40% mu gihembwe cya mbere

superadmin Yanditswe 31/05/2022
Share
Inyungu-ya-banki-ya-Kigali-yariyongereye-ku-kigero-cya 40%
SHARE

BK Group Plc yatangaje ko inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, yazamutseho 40% igera kuri miliyari 15.6 Frw, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo mu mwaka washize.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’iki kigo kibumbiye hamwe ibigo bishamikiye kuri Banki ya Kigali ari byo Banki ya Kigali Plc, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital Ltd cyatangaje uko ibikorwa byacyo byari bihagaze mu mu bijyanye n’ubukungu mu mezi atatu ya mbere ya 2022.

Mbere yo kwishyura umusoro, urwunguko rwari miliyari 23.7 Frw, bingana n’izamuka rya 44.4% ugereranyije n’amezi atatu ya mbere ya 2021.

Umuyobozi ushinzwe imari muri BK Group Plc, Nathalie Mpaka, yavuze ko igihembwe cya mbere cyagenze neza, aho nk’amafaranga yabikijwe n’abakiliya yazamutseho 21.7% agera kuri miliyari 1,026.3 Frw, mu gihe mu gihembwe cya mbere mu 2021 zari miliyari 843.4 Frw.

Muri icyo gihe kandi inguzanyo na avansi byatanzwe byazamutseho 10.0% bigera kuri miliyari 987.4, ugereranyije na miliyari 897.7 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Kugeza muri Werurwe 2022, umutungo mbumbe wa BK Group Plc wazamutseho 22.4% ugera kuri miliyari 1,698.7 Frw, ugereranyije na miliyari 1,388.0 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ibigo biyigize byose byatanze inyungu, bigaragaza ko ubukungu bukomeje kuzahuka kandi ngo rijyanye n’uburyo Guverinoma yakomeje gushyira amafaranga menshi mu bukungu, bijyanye n’imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM).

Yakomeje ati “CHOGM ni imwe mu mpamvu zikomeye zagennye uko twitwaye mu gihembwe cya mbere, ndetse dufite icyizere ko mu gihe kiri imbere muri uyu mwaka nubwo ubukungu bufite ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro riheruka kugera hafi ku 10%, ni ubwa mbere tubonye iyi mibare mu myaka itanu ishize cyangwa kurenzaho.”

yakomeje agira ati “Turacyafite inguzanyo nke ziri mu byiciro byo kwakira abantu n’amahoteli zikiri mu gihe cyo kutishyura kubera COVID-19, ariko twizera ko kubera CHOGM muri Kamena n’ibikorwa birimo kuzahuka, tuzabasha kwishyurwa izi nguzanyo.”

Yanavuze ko biteze umusaruro wa gahunda ya Guverinoma yo gufasha ibigo kuzahuka, aho iheruka kongera mu kigega nzahurabukungu miliyari 150 Frw.

Kuri iyi nshuro mu nzego zizaterwa inkunga harimo ibikorerwa mu nganda n’ubwubatsi, binyuze mu nguzanyo zishobora kwishyurwa ku nyungu nto, igera ku 8%.

BK Group Plc igaragaza ko nko mu bikorwa bya banki, kugeza ku wa 31 Werurwe 2022 yahaye serivisi abakiliya bato 391,901 n’abakiliya banini 28,108.

Mu bijyanye n’ubwishingizi, BK Insurance yungutse miliyoni 733 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2022, ugereranyije na miliyoni 754 mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Ni mu gihe BK TecHouse yacuruje miliyoni 250.9 Frw muri serivisi z’ikoranabuhanga yatanze mu gihembwe cya mbere cya 2022, ugereranyije na miliyoni 251.9 Frw mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

BK Capital yo yinjije miliyoni 143 mu gihembwe cya mbere, amafaranga yazamutse 55% ugereranyije n’igihembwe cya mbere mu 2021.

Banki ya Kigali ikomeje kwiharira 30% by’isoko ry’imari mu Rwanda.

Mu bikorwa bihanzwe amaso bizazamura inyungu yayo mu gihe kiri imbere kandi harimo ubufatanye na Kigali Arena, bwatumye iyi nyubako ihindurirwa izina ikitwa BK Arena, mu myaka itandatu iri imbere.

You Might Also Like

Umunya-Afurika y’Epfo yahawe kuyobora MTN Rwanda

MTN Rwanda na BK bigiye gutanga inguzanyo zo kugura telefoni zigezweho

Abadepite bibaza impamvu abanyamigabane ba Banki y’abaturage ntacyo bungukira ku igurishwa ryayo

Equity Bank Rwanda mu nzira zo korohereza impunzi kubona serivisi z’imari

Igihembo cy’ikigo cyiza mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda cyahawe ‘BK Capital Ltd’

superadmin 31/05/2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Cyamunara

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Amatangazo

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Izindi wasoma

Ibigo by'Imari

Umunya-Afurika y’Epfo yahawe kuyobora MTN Rwanda

30/06/2022
Ibigo by'ImariUncategorized

MTN Rwanda na BK bigiye gutanga inguzanyo zo kugura telefoni zigezweho

08/06/2022
Ibigo by'Imari

Abadepite bibaza impamvu abanyamigabane ba Banki y’abaturage ntacyo bungukira ku igurishwa ryayo

03/06/2022
Ibigo by'ImariubukunguUncategorized

Equity Bank Rwanda mu nzira zo korohereza impunzi kubona serivisi z’imari

03/06/2022

Contact

Marketing : 0788 64 62 94
Editor : 0788 64 62 94
Management : 0788 64 62 94
Emails : info@inzira.rw

Service Dutanga

  • Kwamamaza
  • Gukora ibitabu
  • Website development

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?