Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yagaragaje mu mezi abiri ya mbere y’umwaka wa 2024 ihindagurika ry’ibiciro ku masoko riri ku gipimo cya 4,9%, nyuma yaho rigeze hafi no kuri 50% mu bihe byatambutse.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, ubwo Banki Nkuru y’Igihugu yagaragazaga uko politike y’ifaranga n’ibijyanye n’imari bihagaze mu Rwanda.
BNR yavuze ko ihindagurika ry’ibiciro ku isoko ryagabanutse ku gipimo cya 6,4% mu Kuboza 2023 bivuye kuri 20,7% byariho muri Mutarama uwo mwaka.
Ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryigeze kugera ku gipimo kiri hejuru ya 50%, aho byitezwe ko uyu mwaka ritazarenga igipimo cya 5%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza mu mwaka wa 2023 kuko imibare yerekana ko nk’umusaruro mbumbe wabwo wageze ku gipimo cya 8.2% nyamara intego yari 6.2%.
John Rwangombwa yanavuze ko mu mwaka wa 2023, ikigero cy’izamuka ry’ibiciro ku rwego rw’Isi cyari ku ijanisha rya 6.8%. Muri uyu mwaka wa 2024 byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba uri kuri 5.8%, mu gihe mu mwaka utaha wa 2025 uzagera kuri 4.4%.
Icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyazamutseho 10.2% mu mwaka ushize, ibyatumijweyo byazamutseho 6.9% mu gihe ibyoherejweyo byo byiyongereyeho 1.7%.
Ku rundi ruhande ihindagurika ry’ibihe, intambara zikomeje kuba hirya no hino ku Isi zishobora guhungabanya ubukungu bw’Isi muri rusange bwari bwazamutseho 3.1% mu mwaka ushize.
INZIRA.RW