Umunyamakuru utabona Leonidas, yasobanuye uko yateye umugongo imbogamizi akiteza imbere

Sangiza abandi

Umunyamakuru Leonidas NDAYISABA wamenyekanye mu biganiro by’imikino ku maradio atandukanye asobanura ko atangira kwiga itangazamakuru byamugoye kubera ibura ry’ibikoresho byifashishwaga ku bantu bafite ubumuga.

Leonidas avuga yatangiye gukora itangazamakuru mu mwaka 2008. Muri iyi myaka amaze mu mwuga avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye, aho mu kazi akora yajyaga gusaba amakuru bakayamwima bitwaje ko atabona icyakora uyu munyamakuru avuga ko n’ubwo byamugoye bitamubujije gukomeza guhatana agakora akaba amaze kwiteza imbere.

Avuga ko afite umugore n’umwana babana mu nzu yiyubakiye abikuye mu itangazamakuru. Atanga inama ku babyeyi kimwe n’abandi bantu ko bakwiye gudasuzugura umwana wavutse afite ubumuga ahubwo bakabafasha kwiteza imbere.Leonidas kandi avuga ko bikwiye ko inzego zitandukanye zirimo izigenga n’iza Leta korohereza abafite ubumuga kubona uburyo bwabateza imbere ndetse anavuga ko n’abandi bafite ubumuga nkawe bareka kwitinya kuko nabo bashoboye kwiteza imbere.

TANGA IGITEKEREZO

Imeli yawe ntabwo iribuze kugaragara. Ni ngombwa kuhuzuza *