Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Kandida Perezida Mpayimana yijeje ko Bugesera azayigira umurwa mukuru wa Afurika
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Kandida Perezida Mpayimana yijeje ko Bugesera azayigira umurwa mukuru wa Afurika

INZIRA EDITOR
Yanditswe 12/07/2024
Share
SHARE

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mpayimana Philippe, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Bugesera, yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere azaharanira ko Akarere ka Bugesera kazahinduka umurwa mukuru wa Afurika.

Ibi yabigarutseho ubwo yiyamamarizaga muri aka karere ka Bugesera kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024.
Abaturage ba Bugesera by’umwihariko muri Centre ya Mayange bari baje kumva imigabo n’imigambi by’uyu mukandida wigenga, wifuza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere. Mpayimana Philippe yabwiye abaturage ba Bugesera imigabo n’imigambi ye, yibanze ku guhanga imirimo miliyoni igihe yaramuka atowe.
Ati “Kumva umuntu ubabwira ko guhanga imirimo miliyoni birashoboka mu myaka itanu iri imbere, kandi nka nabereka aho izaba nko mu buhinzi, uburobyi. Ikindi nerekanye cyane uko gukuba inshuro icumi ubworozi uko bizakorwa, dukeneye abantu bashora imari mu gushaka ibiryo by’amatungo, mu gushaka amaturagiron y’amagi, gushaka ibiryo by’inka kuko abantu batinya korora inka ebyiri, eshatu kubera kubera ibiryo byazo.”
Mpayimana Philippe wiyamamariza kuyobora u Rwanda yasabye kandi abaturage ba Bugesera kuzamutora kuko afite intego yo kuzagira Bugesera Umurwa Mukuru wa Afrika.
Yagize ati “Umugabane w’Afurika waremwe n’Imana, ningombwa ko abanyafurika ubwabo biremera igihugu kibaha ubwengegihugu bw’Afurika, u Rwanda rero ruteje imbere icyo gitekerezo haba hasigaye kuvuga uti ese ni akahe gace k’u Rwanda gashobora kuba umurwa mukuru w’ubwo bumwe bw’Afurika. Mu Bugesera hari imishinga myinshi cyane, ikibuga cy’indege no kuba abanya-Kigali bahafata nk’umurwa.”
Mpayimana Philippe amaze kugera mu turere 26 asaba abaturage kuzamutora kuko abafitiye udushya tuzabageza ku iterambere bifuza. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 aziyamamariza mu Mujyi wa Kigali mu turere twa Gasabo na Kicukiro.
Mpayimana Philippe yijeje ko Bugesera azayigira umurwa mukuru wa Afurika
INZIRA.RW
INZIRA EDITOR 12/07/2024 12/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?