Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturage by’umwihariko abo mu bice by’icyaro kugana ibigo by’imari, abacururiza mu tugari twa Cyarubare na Kamarashavu mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza baravuga imyato Koperative Umurenge Sacco “Kungahara Kabare” kuko bamaze kwiteza imbere babikesha gukorana n’iki kigo cy’imari.
Aba bacuruzi batangiriye ku gishoro gito cyane, bavuga ko Sacco zimaze kujyaho by’umwihariko iyaha mu Murenge wa Kabare bahise batangira kwizigama nyuma baka inguzanyo batangira kwagura ubucuruzi bwabo babufatanya n’ubuhinzi dore ko batuye mu gice kiganjemo abatunzwe nabwo.
Niyongana Jean Damascene wo mu Kagari ka Rubumba, Umurenge wa Kabare wanatangiranye na Sacco Kungahara Kabare mu 2009, avuga ko amaze kwaka inguzanyo inshuro enye aho inguzanyo ya mbere ingana na miliyoni imwe yatse muri Sacco yayishoye mu bucuruzi bw’inka agenda azamuka ari nako akora n’ibindi.
Ati “Nyuma y’ubwo bucuruzi ninjiye mu bwo kugura imyaka…nkongera nkayigurisha ,icyo kivaho njya mu byo kugura ibyuma bisya ubwo rero ninabyo nakomeje ari nako muri Sacco bagenda bampa izindi nguzanyo ngura ahantu mpubaka inzu nshyiramo n’izindi mashini ubu niho nkorera”.
Niyongana avuga ko Scco zitaraza nta nzira yo gutera imbere bari bazi kubera ko n’amafaranga bakoreraga bayabikaga mu nzu batizeye umutekano wayo.
Yagize ati”iyo wize umushinga neza urunguka na Sacco nayo ikunguka ,dore nk’ubu ejo bundi bangurije miliyoni eshatu n’igice mvugurura iyi nzu na REG inyemerera kumpa taransifo impa umuriro nkoresha ku mashini zajye zisya ku buryo ubu nta kibazo mfite nkora nkiteza imbere nkishyurira abana ishuri,hari n’uwo naguriye moto maze kumushakira perimi.”
Uyu muturage avuga ko uretse inzu nziza yaguze irimo n’ibyuma bisya, afite n’indi mitungo irimo amashyamba 4 inka n’ibindi akesha gukorana na Sacco.
Uzabakiriho Jean Damascene nawe ni umucuruzi uranguza inzoga za Blarirwa ariko agakora n’ubuhinzi mu kagari ka Kirehe ko muri uyu murenge wa Kabare, avuga ko kugirango akore depo y’izo nzoga abikesha Sacco y’aho mu murenge wa Kabare.
Agira ati “Maze imyaka umunani ntangiye gufata inguzanyo ,nyifata bwa mbere nari ngiye gucuruza inzoga za Blarirwa bampaye miliyoni imwe mpera ku makaziye 110,nza gufata izindi ndayishyura nuko naka indi ya miliyoni eshanu ndakora ku buryo ubu mfiye n’amasambu naguze ari kuri hegitari 8.”
Uyu mugabo avuga ko ubu afite imitungo ibarirwa muri miliyoni miringo itanu y’amafaranga y’urwanda akesha gukorana na Sacco.
Mukangoye Donathile ucururiza imyaka na butiki mu isantire ya Cyarubare avuga ko nawe amaze gutera imbere abikesha gukorana na Sacco.
Ati “Sacco ije yaraturuhuye ubwa mbere bangurije miliyoni ndacuruza ndayishyura mu gihe cy’umwaka, noneho banguriza miliyoni eshatu n’igice ngura moto ngura amasambu ngura amashyamba nyishyura neza..ubungubu ngura imyaka nkongera nkayisubiza .Akomeza agira ati”ubu ndi muri gahunda yo kongera nkaguza noneho miliyoni eshanu kugirango nagure ubucuruzi bwanjye.”
Aba baturage bose icyo bahurizaho ni ugushimira Leta y’u Rwanda yashyizeho imirenge Sacco kubera ko yatumye abaturage basobanukirwa ko utapfa gutera imbere utizigamye cyangwa ngo ufate inguzanyo mu gihe wize neza umushinga wawe.
Umuyobozi wa Sacco Kungahara Kabare, Ndagijimana Fulgence avuga ko gukorana na Sacco ntako bisa kubera ko kuba serivise z’imari zaregerejwe abaturage bose basigaye bayahabitsa.
Ati” nk’aha mu murenge wa Kabare nta banki ihaba urumva ko rero byaborohereje kubona aho babitsa amafaranga yabo kandi hizewe ku buryo ushatse n’inguzanyo bimworohera guhita ayibona.”
Uyu muyobozi ashishikariza abaturage kurushaho kugana imirenge Sacco kugirango bagere ku nzozi z’imishinga yabo.
Sacco Kungahara Kabare yo mu karere ka Kayonza ifite abanyamuryango 13340, abakora neza ni 8900.Muri aba abafite inguzanyo batse ni 111 yose hamwe igera kuri Miliyoni 200 frw.
Mu rwego rwo kwegereza serivise abaturage iyi Sacco yashyizeho ishami mu kagari ka Cyarubare dore ko ikicaro gikuru cyayo kiri ahitwa kamarashavu ari naho hubatse ibiryo by’umurenge wa Kabare.
INZIRA.RW