RURA yatangaje ko umwaka wa 2025 uzatangirana nuko abanya Kigali batega imodoka mu buryo bwa rusange bazajya bishyura amafaranga ahwanye n’urugendo bakoze, aho kwishyura icyerekezo bajyamo nk’uko byari bisanzwe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi yo gutwara abantu n’ibintu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Béata Mukangabo, yatangaje ko bitarenze Ukuboza 2024 mu mihanda yose y’Umujyi wa Kigali, abatega imodoka rusange, bazaba bishyura amafaranga ahwanye n’urugendo bagenze.
Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2024 nibwo bwo RURA yatangizaga ku mugaragaro ubwo uburyo bushya buzwi nka ‘Distance Based Fare System.’
Uko bikorwa nuko uwafatiye bisi mu mujyi rwagati ahazwi nka Downtown igiye i Kabuga, wenda uviramo Rwandex, uzajya wishyura urwo rugendo wagenze gusa, aho kwishyura urugendo rwose nk’ugera i Kabuga.
Umugenzi azajya akoza ikarita ku mashini ikuraho amafaranga acyinjira, nagera aho aviramo yongere gukozaho ubundi acibwe amafaranga y’urugendo yagenze, bagendeye ku giciro cyagenwe kuri kilometero yagenze.
Urugendo ruto Mu Mujyi wa Kigali ni 182 Frw, ni ukuvuga intera yose iri mu kilometero cya mbere n’icya kabiri, mu gihe urugendo rurerure ruzajya rwishyurwa 855 Frw mu kilometero cya 25.
Ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe ku mihanda Nyabugogo – Kabuga na Downtown – Kabuga, aho umugenzi azajya akoza ikarita ku mashini bisi igihaguruka, yongere akozeho mu gihe ageze aho aviramo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi yo gutwara abantu n’ibintu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Béata Mukangabo ati “Gahunda yose irareba Umujyi wa Kigali wose, ariko kuko turi gutangira ntabwo twabikorera icyarimwe. Twagombaga guhera ku rugendo rwa Kabuga kuko ari rwo rurerure dufite rw’ibilometero 25, kugira ngo n’imbogamizi zaboneka, tuzikemure ku buryo bitarenze impera y’uyu mwaka tuzaba twabirangije byose.”
Iyi gahunda yakiranywe na yombi n’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kuko ngo uwajyaga hafi yahendwaga ugereranyije n’uri bukore urugendo rurerure muri iyo bus iri mu cyerecyezo bajyamo.
Izindi mpinduka zabaye ni uko ibiciro by’ingendo byiyongereye, aho nk’urugendo ruva i Nyabugogo rujya i Kabuga unyuze Sonatubes, umugenzi yatangaga 741 Frw ubu akaba azajya atanga 855 Frw.
INZIRA.RW