U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ya ba rwiyemezamirimo b’abagore igaruka ku ruhare rwabo mu miyoborere n’ishoramari n’iterambere ry’ibihugu.
Iyi nama izamara iminsi ibiri kuko ihera kuri uyu wa 1 na 2 Kamena 2022. yateguwe n’Urugaga rwa ba Rwiyemezamirimo b’abagore ku Isi 9(PLAMFE). Biteganyijwe ko izahuriza hamwe abagore baturutse impande zose; izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu ariko ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kuyakira.
Ku munsi wa mbere aba bagore bazagira amatsinda y’ibiganiro ku bintu bitandukanye bikibangamiye umugore n’uburyo bwo kubyigobotora, ibizava mu matsinda babisangizanye muri rusange.
Ku munsi ukurikiyeho hari abantu bazatanga ibiganiro bitandukanye bijyanye n’uruhare rw’abagore mu miyoborere barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence.
PLAMF yahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda nyuma yo kubona ko ari igihugu gifite umubare munini mu buyobozi kandi gishishikajwe n’iterambere ryabo.
Umuyobozi wa PLAMFE mu Rwanda, Agatesi Marie Laetitia Mugabo, yavuze ko nk’u Rwanda rufite aho rugeze mu guteza imbere abagore hari byinshi abandi barwigiraho ari nayo mpamvu bahisemo ariho izabera.
Ati “Muri uru rugaga insanganyamatsiko ijyanye n’imiyoborere ni u Rwanda ruyivugaho, baje hano kwirebera. Usanga mu bindi bihugu abagore bakiri inyuma mu myanya ifata ibyemezo. Baje kwigira ku Rwanda kandi nabo badusangize ibindi bafite.”
Umuyobozi wa PLAMFE ku Isi, Désirée Djomand, yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ku miyoborere y’abagore ari yo mpamvu bahaje kandi ko na bo bazatanga umusanzu mu kwereka abagore bo mu Rwanda ibijyanye no kwitinyuka no gukoresha imari.
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali, Rugera Jeannette, yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko ari umwanya mwiza wo kwigenzura nk’abagore bakamenya aho bageze.
PLAMFE igizwe n’ibihugu 24 birimo 18 byo muri Afurika.