Uwacu Noella ni umukobwa wize indimi n’ubuvangazo mu mashuri yisumbuye ariko aza kureka kwizirika ku myumvire yo gushaka gukora ibyo yize gusa , kuri ubu akora ubucuruzi bw’ibikoresho bya moto(Pieces de Rechange) kandi avuga ko bimaze kumugeza ku iterambere rishimishije.
Uyu mukobwa uvuga ko yakuze yumva yakora akazi ko mu biro cyangwa se akazi ako ari ko kose gakorwa n’abasirimu, ariko kuri ubu avuga ko yamaze guhindura imyumvire kuko amaze kubona ko ubucuruzi bw’ibyuma bya moto asigaye akora bumugejeje ku bukire atatekerezaga mbere.
Uwacu usanzwe akorera ubu bucuruzi mu karere ka Kicukiro avuga ko yatangiye aka kazi ko gucuruza akinubira yumva ko katamukwiye nk’umukobwa, cyane ko yiyumvaga nk’umukobwa mwiza kandi utajya gucuruza ibyuma bya moto, akumva ko bisuzuguritse
Uko yinjiye muri ubu bucuruzi
Noella avuga ko yajyaga akunda kuganira na mugenzi we wajyaga abikora(acuruza ibyuma bya moto) akamubwira ko bitanga inyungu ihagije.
Uyu mukobwa avuga ko yakundaga kumubwira ko yumva azakomeza kubitekerezaho ariko bisa nko kumwikuraho.
Ati’’Natekerezaga ko nakora akazi gasa neza nkumva nakora mu biro cyangwa nk’aba nk’umunyamakuru, mucuti wanjye yambwira ko naza tugakorana nkamubwira ko nzakomeza kubitekerezaho’’.
Avuga ko yageze igihe agatangira gutekereza ku byo mugenzi we yamubwiraga byo gutinyuka akazi maze afata umugambi wo kubitangira.
Noella avuga kandi ko yatangiye gukora aka kazi k’ubucuruzi ariko akumva yitinya dore ko avuga ko ibikoresho hafi ya byose yatangiye acuruza atari azi n’amazina yabyo nk’umuntu wari warize indimi ;ibintu bidafite aho bihuriye na mba n’ubu bucuruzi bw’ibyuma bya moto.
Uko iminsi yagendaga yicuma yatangiye bamwerekera ibikoresho uko byitwa n’uko ugiye kubirangura hari amafaranga atanga ahwanye na byo , ku buryo yakomeje kubaza amakuru yabyo henshi hatandukanye birangira ayamenye.
Nyuma uyu mukobwa avuga ko yaje no kwegera abasanzwe bakora moto zapfuye bazwi nk’abakanishi bakamusobanurira amazina ya bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora moto, ku buryo igihe cyaje kugera abona amakuru ahagije maze abona gutangira.
Avuga ko nyuma yo kubyiga yahise atekereza ko ari ngombwa kubikora.Yaje kubona amafaranga make ariko akajya ajyana na wa mukobwa w’inshuti ye kurangura ibikoresho bya moto maze bigenda bimutinyura.
Ati’’Ntabwo ibyo ukora ari ngombwa ko uba warabyize, njyewe narabyize, nkagenda nkabaza nti ‘iki ni igiki’ abakanishi basanzwe babizi na bo bakansobanurira none ubu narabimenye’’.
Agira inama urubyiruko bagenzi be kimwe n’abandi
Uwacu Noella avuga ko kugira ngo unoze akazi bisaba kukinjiramo wese kandi ukagakora utikoresheje ku buryo wumva ko wamenye ibyo ukora kandi ukabikora ubikunze.
Ati:’’Umuntu by’umwihariko abakobwa, bireba igihagararo bakumva batakora akazi runaka akavuga ko yaba yisuzuguye kandi mu by’ukuri bitanga inyungu kurusha kwicara.Aba bantu ndabumva cyane ndetse ndababona wumva basuzugura akazi’’.
Noella yabwiye Inzira.rw ko yatangije Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 none ubu amaze kubyara miliyoni 5 y’u Rwanda, inyungu avuga ko kuri we ishimishije cyane.
Ati:’’Nakomeje gutekereza icyo nakora ariko nyuma nza kureba amafaranga make nari mfite ndavuga nti reka ndebe ko byakunda hanyuma ndatangira kandi na mugenzi wanjye aramfasha bigenda biza none ubu maze kunguka kandi mbona bigenda bitera imbere.”
Uwacu akomeza agira inama urubyiruko bagenzi be ko nta mpamvu n’imwe yatuma bakomeza kuguma mu myumvire ko bize ibintu runaka kandi ko ari na byo bazakora.
Ati:’’Kuvuga ngo narangije Kaminuza, ngo nize ibi hari igihe ataba ari byo ukora, ndakubwiza ukuri ikintu nabagiraho inama ni ukudasuzugura akazi cyangwa ngo bumve batangiza ibintu byinshi cyane buriya na makeya ashoboka wayatangiriraho bigakunda, kuko iyo nanjye nkomeza nkavuga ngo ibi sinigeze mbyiga nta mekanike nize, ahubwo naravuze nti’ reka nkore iki kintu babinshishikarije mbona koko biragenda, mbona koko nk’ibyuma bya moto bipfa buri gihe,..bajye bareba ikintu kitabashyira mu gihombo”.
Yunzemo ati “Nk’ubu nkanjye ibyuma bya moto ncuruza ntabwo bibora, rero ushobora gukora ikintu ku buryo kitari bumare umunsi umwe ngo cyangirike’’.
Uyu mukobwa wihangiye umurimo w’ubucuruzi avuga ko nyuma yo kubona ko ibyo akora ataranabyize bitanga umusaruro, ngo yiteguye kujya agira inama abantu bose bamugana ndetse n’abandi mu rubyiruko bagenzi be yo kwirinda umuco wo gusuzugura akazi kandi akavuga ko bakwiye kwikuramo ko bafite igishoro gike ahubwo ko ‘’’utangiza duke tukagenda twunguka tukakugirira akamaro’’ .