Abaturage b’akarere ka Kirehe, umurenge wa Mpanga mu kagari ka Nasho birishimira inyungu bakura mu gufata inguzanyo muri Haguruka Ukore Sacco Mpanga, nyuma yo guhindura imyumvire ko ibigo by’imari ari iby’abize.
Ibi babigarutseho mu gihe hakunze kumvikana abaturage bavuga ko batatinyuka gufata inguzanyo kuko bumva ko batabona ayo bishyura cyane ko batinya no gutanga ingwate.
Kuri ubu ariko abatuye mu murenge wa Mpanga mu kagari ka Nasho, bavuga ko bamenye ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari by’Umurenge SACCO, kuko byabafashije kwiteza imbere.
Uwimana Naricicia wo mu murenge wa Mpanga, akagari ka Nasho ahamya ko yatinyutse gukorana n’ibigo by’imari.
Yagize ati” Nabaye umunyamuryango wa SACCO kuva 2015 ariko nari ntaratinyuka ntabasha kwaka inguzanyo ariko hamwe nuko bagendaga batuganiriza badukangurira kwitinyuka, 2016 nibwo natinyutse naka inguzanyo.”
Uwimana Naricicia akomeza agira ati “Icya mbere ni ukwitinyuka kandi ugakorana imbaraga kuko iyo ufite inguzanyo nta kuryama ngo usinzire ugire ibitotsi ahubwo urakora cyane, ndetse ugakora udushya. rero ni ukugana Sacco nta giteye ubwoba byose bimeze neza”.

Kurundi ruhande, Sebatware Rwakabuba nawe wo mu murenge wa Mpanga mu kagari ka Nasho avuga ko ubucuruzi bwe bwagutse abikesha kugana sacco.
Ati “Nkora umwuga w’ubucuruzi, twagiye kubona tubona Sacco iraje ariko tubanza gutinya kwaka inguzanyo, ariko baje kutwigisha bakatubwira bati rwose muze mufate amafaranga arahari ndangije ndagenda ndayafata nagura ubucuruzi bwange ubu ndacuruza neza ku kwezi ndishyura ntakibazo umuryango wanjye ufite ibyo ucyeneye. ubutumwa na baha mbona bose bakegera SACCO ntabwo ari nka za BK kuko ari igisubizo cyatwegereye hano.”
Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri Haguruka Ukore Sacco Mpanga, Mutabazi Emmanuel avuga ko abaturage bahinduye imyumvire nyuma yo kubashishikariza ibyiza byo gukorana n’ibigo by’Imari.
Yagize ati “Twatangiye dutizwa icyumba n’Umurenge, mu gutangira ntabwo byari byoroshye kubona abanyamuryango twabanje kujya kubigisha , gutangira twabanje gutangirana n’abo Leta yari yahaye imirimo tubategeka gufunguzamo Conte.”
Mutabazi Emmanuel akomeza ashishikariza abaturage kugana SACCO kuko borohereje abaturage cyane ko ingwate ifatwa hatagamijwe kuyitwara. By’umwihariko ashimira Leta idahwema gushyigikira ibigo by’imari by’Imirenge Sacco.
Ati “Icyo twabwira abantu nuko SACCO buri wese yayigondera icyambere ni ugutinyuka naho ibintu byahano biroroshye ntabwo tugamije utagira icyo wigezaho ntabwo dufata ingwate tugamije kuyiteza. turashimira Leta ko idahwema kudufasha ikaduha abaterankunga nka ba BDF ndetse n’abandi banyuza amafaranga aha.”
Haguruka Ukore Sacco Mpangayabonye ubuzima gatozi rimwe n’izindi mu mwaka wa 2009, ifite umukozi umwe ubu ifite abakozi 12 ndetse ikagira abanyamuryango 11,240.


INZIRA.RW
Ibintu mwavuze nukuri buriwese natinyuke kuko buriwese arashiboye ikindi mwibagiwe kubabwira nuko amafranga ya sacco ameze nkatunguka mugihe Waka umuturanyi 100k ukayamuha nyuma yumwaka Ari 220k
Nge icyo navuga nuko mwakomeza kurushaho kuntoza serivise mutanga nuko mwakira ababagana ndetse mukanya mutegura amarusha haba gukina umupira,kuririmba ndetse nibindi bikubiye muri(intertainment) bantu bakabizamo maze namwe mukajya muboneraho gutambutsa ubutumwa mwabageneye haricyo byakora kumyumvire yabaturage cyane cyane bakoresha HAGURUKA UKORE SACCO MPANGA.murakoze