Uwingabire Emertha ukorera ubuhinzi bwuhirwa mu Murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe avuga ko umushinga w’ubuhinzi bwuhirwa wamurinze inzara, kuko mbere yari afite ubutaka ariko ntacyo bumumariye kuko kubera izuba yahingaga hegitari akezaho ibiro 500 by’ibigori.
Mu buhamya yatanze kuri uyu wa 02 Nyakanga 2024, bw’ibyo yagezeho abifashijwemo na FPR Inkotanyi mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu muri aka karere, Uwingabire Emertha umuturage wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe yagarutse ku mushinga wo kuhira watangijwe iwabo muri 2020 ukaba warabaye igisubizo cy’ubukungu n’imibereho myiza kuri we ndetse no ku batuye i Nasho.
Yavuze ko ari umushinga wo kuhira ukorerwa ku buso busaga hegitari 1100 ziri ku butaka buhuje wamufashije ku buryo byongereye umusaruro, ndetse ko uwo mushinga utaraza yari abayeho nabi we n’umuryango we, umusaruro ari muke ku buryo ubukene bwari bwinshi ndetse bwanatumye hari bamwe mu baturanyi be bari baratangiye gusuhuka.
Ati “Mbere y’uko kuhira (Irrigation) biza nari mfite ubutaka ariko ntacyo bwari bumariye, narahingaga nkasarura ubusa. Muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage? Nanjye icyo gihe ni ko byari bimeze. Naratekaga nkateka ubusa, bikaba amarenzamunsi.”
Uwingabire Emertha, avuga ko bakivuga iby’uwo mushinga yabanje kubishidikanyaho avuga ko bidashoboka
Yagize ati “Babivuga ibyo kuhira nabanje kubihakana nkibaza nti imvura yagwa itavuye mu kirere, ko navukiye aha ni gute ubundi ibiyaga batanga imvura twabihoranye kuva kera, kuhira byashoboka bite? Umushinga wo kuhira umaze gutangizwa, twatujwe mu mudugudu umwe w’icyitegererezo, ahari hatuwe ubutaka burahuzwa kugira ngo hahingwemo ibigori, soya n’ibindi.”
Akomeza agira ati “Kubera kuhira, umusaruro umaze kwera bwa mbere, nahise mbona agaciro k’uwo mushinga kuko umunsi wa mbere narejeje, ndateka ku mugoroba ngaburira umuryango barahaga ndetse iryo joro baranasigaza ndetse no mugitondo nteka igikoma abana bajya kwiga banyweye, ubu mbitsa muri banki, abahinzi twese turahinga, tukarya, tugasagurira amasoko.”
Uwingabire yavuze ko kuri hegitari yezagaho ibiro 500 ariko kuri ubu asigaye yeza toni hagati ya zirindwi n’umunani.
Yagize ati “Nezaga ibiro 500 kuri hegitari ariko ubu kuri hegitari neza kuri hagati ya toni 7 na toni 8 z’ibigori, soya yo ntayo nari nzi numvaga ko izanwa n’indege ariko ubu kuri hegitari neza toni ziri hagati y’ebyiri n’eshatu.”
Uwingabire akomeza avuga ko ubu abahinzi ba Nasho barenze kubitsa muri banki, ku buryo basigaye bagura n’impapuro mpeshwamwenda kugira ngo bakomeze bungukirwe n’ibyo bakora
Ati “Ntabwo nkibitsa muri banki gusa ahubwo nsigaye ndi ku rwego rwo kugura impapuro mpeshwamwenda.”
Umushinga wo kuhira wa Nasho ukorerwamo ubuhinzi n’abasaga 2000.
INZIRA.RW