Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Kirehe: Kuhira byamukuye ku kweza ibiro 500 kuri hegitari agera kuri toni zirindwi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Kirehe: Kuhira byamukuye ku kweza ibiro 500 kuri hegitari agera kuri toni zirindwi

INZIRA EDITOR
Yanditswe 04/07/2024
Share
Uwingabire Emertha , kuhira imyaka byamwongereye umusaruro
SHARE

Uwingabire Emertha ukorera ubuhinzi bwuhirwa mu Murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe avuga ko umushinga w’ubuhinzi bwuhirwa  wamurinze inzara, kuko mbere yari afite ubutaka ariko ntacyo bumumariye kuko kubera izuba yahingaga hegitari akezaho ibiro 500 by’ibigori.

Mu buhamya yatanze kuri uyu wa 02 Nyakanga 2024, bw’ibyo yagezeho abifashijwemo na FPR Inkotanyi mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu muri aka karere, Uwingabire Emertha umuturage wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe yagarutse ku mushinga wo kuhira watangijwe iwabo muri 2020 ukaba warabaye igisubizo cy’ubukungu n’imibereho myiza kuri we ndetse no ku batuye i Nasho.

Yavuze ko ari umushinga wo kuhira ukorerwa ku buso busaga hegitari 1100 ziri ku butaka buhuje wamufashije ku buryo byongereye umusaruro, ndetse ko uwo mushinga utaraza yari abayeho nabi we n’umuryango we, umusaruro ari muke ku buryo ubukene bwari bwinshi ndetse bwanatumye hari bamwe mu baturanyi be bari baratangiye gusuhuka.

Ati “Mbere y’uko kuhira (Irrigation) biza nari mfite ubutaka ariko ntacyo bwari bumariye, narahingaga nkasarura ubusa. Muzi agahinda ko kugaburira umuryango ntuhage? Nanjye icyo gihe ni ko byari bimeze. Naratekaga nkateka ubusa, bikaba amarenzamunsi.”

Uwingabire Emertha, avuga ko bakivuga iby’uwo mushinga yabanje kubishidikanyaho avuga ko bidashoboka

Yagize ati “Babivuga ibyo kuhira nabanje kubihakana nkibaza nti imvura yagwa itavuye mu kirere, ko navukiye aha ni gute ubundi ibiyaga batanga imvura twabihoranye kuva kera, kuhira byashoboka bite? Umushinga wo kuhira umaze gutangizwa, twatujwe mu mudugudu umwe w’icyitegererezo, ahari hatuwe ubutaka burahuzwa kugira ngo hahingwemo ibigori, soya n’ibindi.”

Akomeza agira ati “Kubera kuhira, umusaruro umaze kwera bwa mbere, nahise mbona agaciro k’uwo mushinga kuko umunsi wa mbere narejeje, ndateka ku mugoroba ngaburira umuryango barahaga ndetse iryo joro baranasigaza ndetse no mugitondo nteka igikoma abana bajya kwiga banyweye, ubu mbitsa muri banki, abahinzi twese turahinga, tukarya, tugasagurira amasoko.”

Uwingabire yavuze ko kuri hegitari yezagaho ibiro 500 ariko kuri ubu asigaye yeza toni hagati ya zirindwi n’umunani.

Yagize ati “Nezaga ibiro 500 kuri hegitari ariko ubu kuri hegitari neza kuri hagati ya toni 7 na toni 8 z’ibigori, soya yo ntayo nari nzi numvaga ko izanwa n’indege ariko ubu kuri hegitari neza toni ziri hagati y’ebyiri n’eshatu.”

Uwingabire akomeza avuga ko ubu abahinzi ba Nasho barenze kubitsa muri banki, ku buryo basigaye bagura n’impapuro mpeshwamwenda kugira ngo bakomeze bungukirwe n’ibyo bakora
Ati “Ntabwo nkibitsa muri banki gusa ahubwo nsigaye ndi ku rwego rwo kugura impapuro mpeshwamwenda.”

Umushinga wo kuhira wa Nasho ukorerwamo ubuhinzi n’abasaga 2000.

Uwingabire Emertha , kuhira imyaka byamwongereye umusaruro

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 04/07/2024 04/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?