Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Koperative Umwalimu SACCO yateye utwatsi ibyo kongera inguzanyo idatangirwa ingwate
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Koperative Umwalimu SACCO yateye utwatsi ibyo kongera inguzanyo idatangirwa ingwate

INZIRA EDITOR
Yanditswe 27/03/2024
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwavuze ko kongera inguzanyo idatangiwe ingwate bidashoboka kubera ikibazo cy’amikiro.

Ni inguzanyo isanzwe itangwa itarengeje miliyoni 3.5Frw, aho abanyamuryango bifuzaga ko iyi nguzanyo yazamurwa ikagezwa kuri miliyoni 5Frw.

Mu nama rusange ya Koperative Umwalimu SACCO yabaye kuwa 26 Werurwe 2024, ubuyobozi bwayo bagaragaje ko ibyo kongera iyi nguzanyo bidashoboka.

Umugenzuzi w’Imari wa Koperative, Jean Baptiste Karegeya mu bibazo yagaragaje ko hari abanyamuryango bifuje ko inguzanyo idatangiwe ingwate yagezwa kuri miliyoni 5Rwf ivuye kuri 3.5Frw.

Gusa, Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje yavuze ko nta bushobozi buhagije buhari bwatuma bongera amafaranga atangwaho inguzanyo nta ngwate.

Ati “Ibyo mudusaba turabyumva buri munsi ariko ntituragira ubushobozi bwo kongera kubihindura kubera ko amafaranga ntabwo yari yagera ku rwego ruhagije uko tubyifuza.”

Akomeza agira ati “Iriya nguzanyo musaba ni ukongera kuvugurura mukajya mubikora buri kwezi cyangwa se tukagabanya, ntabwo turitegura, mureke turebe uyu mwaka uko urangira bimeze kuko umubare w’abarimu na wo uzongerwa Leta yateganyije guha akazi abandi barimu ibihumbi 13.”

Uwambaje Laurence yagaragaje ko mu gihe abarimu bashya binjiye mu kazi nabo baba bemerewe inguzanyo iri hejuru kandi batari bizigamira amezi menshi, bityo ko mu gihe iyi nguzanyo yazamurwa bayigiraho uburengazira bwo kuyibona kandi batarizigamira na miliyoni imwe.

Muri uyu mwaka wa 2024, Koperative Umwalimu SACCO iteganya gutanga inguzanyo ya miliyari 188 Frw. Ni mugihe umwaka ushize wa 2023 yungutse miliyoni 16.9 Frw habarimo n’imisoro batanze igera kuri miliyari 5Frw.

Umwalimu SACCO wanze ibyo kuzamura inguzanyo idatangirwa ingwate

NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 27/03/2024 27/03/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?