Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Minisitiri Ndagijimana yagiranye ibiganiro n’abahagarariye Banki y’Isi n’Ikigega IMF
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Minisitiri Ndagijimana yagiranye ibiganiro n’abahagarariye Banki y’Isi n’Ikigega IMF

INZIRA EDITOR
Yanditswe 17/04/2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye mu iterambere ry’u Rwanda n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Banki y’Isi n’Ikigega cy’Imari cya IMF.

Ibi biganiro byabereye Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho byahuje abayobozi ku mpande zombi.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana uri Washington DC ku ikubitiro akaba yabonanye n’abahagarariye Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF. Ni ibiganiro byibanze cyane ku bufatanye bwabo n’u Rwanda mu nzego zinyuranye zirimo ishoramari ry’abikorera, ubucuruzi, guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yanagiranye ibiganiro na mugenzi we Minisitiri w’Imari mu Buholandi, Steven van Weyenberg, aho ibiganiro byabo byibanze cyene ku kuguhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni mugihe kandi Minisitiri Dr Ndagijimana yanaganiriye n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi mukuru wa Saudi Fun Dev, Sultan bin Abdulrahaman Al-Marshad.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, giherutse kwemeza ko kigiye guha Guverinoma y’u Rwanda miliyoni 165,5$ (asaga miliyari 213 Frw) azifashishwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Ni amafaranga agomba kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF muri Gicurasi uyu mwaka. Ari mu byiciro bibiri harimo icy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 88,9$.

Harimo kandi andi miliyoni 76,6$ azifashishwa binyuze muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n’izindi ngamba zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana ari Washington DC aho yitabiriye inama yateguwe na Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari cya IMF.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yagiranye ibiganiro n’abarimo abahagarariye IMF

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 17/04/2024 17/04/2024
Igitekerezo 1
  • Extended Opportunity says:
    17/04/2024 at 16:11

    An Ultimate Web-Hosting Solution For Business Owners https://ext-opp.com/HostsMaster

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?