Banki ya Kigali na Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda ya MTN Rwanda, byasinye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza inguzanyo izafasha abashaka gutunga telefoni zigezweho, bakishyura mu byiciro.
Ubu bufatanye buje gushyigikira gahunda MTN Rwanda yatangije mu 2019 yiswe Connect Rwanda, aho ibigo n’abantu ku giti cyabo biyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, mu kwihutisha ikoranabuhanga.
Iyi sosiyete ifatanyije na BK batangije inguzanyo abantu bazajya bafata bakagura telefoni zijyanye n’inzozi zabo bakishyura gahoro gahoro.
Iyi nguzanyo igenewe abantu bose bakoresha BK cyangwa MTN Rwanda, bisaba ukuba ukoresha kimwe ariko byaba byombi bikaba akarusho, ndetse hazajya hagenderwa ku buryo ukoresha serivisi za MTN kandi umaze byibuze amezi atatu uri umukiliya wayo.
Uzajya ahabwa amafaranga bitewe na telefoni ashaka agende yishyura make make guhera kuri 200 Frw ku munsi, icyumweru cyangwa ukwezi hakoreshejwe mobile money. Iyi telefoni izajya itangwa harimo amafaranga ya internet y’ubuntu.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, na we yavuze ko batekereje iki gikorwa nyuma yo kubona ko hari abantu batabonera rimwe ubushobozi bwo kugura telefoni zigezweho.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bashyizeho iyi gahunda nyuma yo kubona ko hari abantu batabonera rimwe ubushobozi bwo kugura telefoni zigezweho.
Ati “Serivisi nyinshi zitangirwa kuri telefoni zigezweho haba abashaka serivisi z’imari n’andi makuru. Tuzi ko abantu benshi bataba bafite amafaranga kugira ngo bayigure, turashaka kubaha gahunda yo kwishyura amafaranga mu byiciro, bizatuma Abanyarwanda benshi babasha gutunga telefoni.”
Utazajya yishyura neza nk’uko bisabwa, azajya akurikiranwa nibyanga afungirwe iyo telefoni akurwe ku murongo.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), yo mu 2021 yagaragaje ko abangana na 11,087,928 aribo batunze telefoni mu Rwanda naho izigezweho zitunzwe n’abasaga miliyoni ebyiri.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko kuba basinye aya masezerano na MTN bizatuma abantu benshi barushaho gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane muri serivisi z’imari.






