Isosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yijeje abakiliya bayo ko irimo gukora ibishoboka byose ngo ibibazo bibangamira abakoresha internet yayo bikemuke, akazi abenshi barimo gukorera mu rugo kagende neza.
Hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter bamwe mu bakiliya ba internet ya MTN Rwanda binubira internet igenda gahoro mu buryo bamwe bagereranya nk’akanyamasyo.
Uko kugenda nabi kwa internet kugira ingaruka zikomeye ku kazi ka benshi, dore ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 abakozi benshi barimo gukorera mu ngo zabo nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19 cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.
Uretse abakozi, hari n’abanyeshuri benshi bakurikiranira amasomo kuri internet, hirindwa ko bahurira ku mashuri bakaba bakwirakwiza ubwandu bwa Covid 19.
Uku gukenera internet cyane ndetse igahinduka ishingiro ry’akazi ka buri munsi, byagaragaje icyuho cy’imitangire ya serivise za internet, ahenshi itangira kugenda gahoro, abo kwihangana binaniye buka inabi ibigo by’itumanaho bibaha internet.
Ishimwe Marie Josée, umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, yagaragaje ko kuva aho Covis 19 itangiriye yatangiye guhura n’ibibazo bya internet ikora nabi.
Ati “Mbere nta bibazo nahuraga nabyo mu itumanaho rya MTN ariko aho icyorezo cyaziye ibintu byatangiye kuba bibi biva mu guhamagara bijya mu gukoreresha internet. Ku muntu nkanjye wari uri kwigira ku yakure, habaga ubwo maze nk’iminota 15 ntari kujyana n’abandi.”
Si uyu gusa wagaragarije akababaro ke iki kinyamakuru, Uwayo Emmanuel ukora inyandiko zifashishwa mu kwamamaza nawe yagize ati “Mbere nakoreshaga MTN muri byose ariko biragoye gukomeza kwifashisha internet yabo.Byaba byiza barebye aho ikibazo kiri, cyane cyane muri ibi bihe abenshi turi gukorera mu ngo.”
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko iki kibazo cya internet bukizi ndetse bukaba burimo gukora ibishoboka byose ngo gikemuke, abakiriya babone serivise bishimira.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Abakiliya muri MTN Rwanda, Yvonne Mubiligi, yagize ati “Turizeza abakiliya ko ibibazo byari bihari byagaragaye kandi turi gupanga uko twarushaho kuvugurura serivisi zacu.
Dukomeje kugenda twongera ubushobozi [bw’itumanaho] mu bice byinshi by’igihugu tureba ko ibi [bibazo] bishobora guhinduka. Ibi ni byo bizagira uruhare runini mu kuvugurura serivisi z’itumanaho ryacu.”

Barakabije kandi bimaze igihe kirekire. Gusa niba bari kubikosora, turabyishimiye