Ikigo cy’itumanaho MTN Rwandacell plc cyatangaje ko cyungutse amafaranga agera kuri Miliyari 14,2 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka, inyungu ikaba yariyongereyeho 53 % ugereranyije n’inyungu bari babonye mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.
Mu mpamvu inyungu y’iki kigo yazamutse harimo kuba umubare w’abakiliya bakoresha umurongo wa MTN Rwanda mu guhamaraga wiyongereyeho abantu Miliyoni 1,1 uhereye muri Kamena 2020 kugera muri Kamena 2021.
Muri rusange ubu abakoresha umurongo w’iyi sosiyete irangwa n’ibara ry’umuhondo bamaze kugera kuri Miliyoni 6,5.
Abantu bakoresha interineti itangwa n’iyi sosiyete nabo biyongereyeho ibihumbi 400 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, bituma abakiliya ba interineti ya MTN muri rusange bazamuka bagera kuri Miliyoni 1,8.
Ubuyobozi bwa MTN Rwandacell Plc kandi butangaza ko abantu bakoresha serivise za Mobile Money (MOMO) nabo biyongereyeho ibihumbi 350, ibi bituma n’amafaranga iyi sosiyete ikata abakoresha serivise zayo yiyongeraho 29,3 %.
Mitwa Ng’ambi, umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete avuga ko bashimishijwe cyane n’urwunguko babonye mu mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka, ariko ngo igishimishije kurushaho ni uko sosiyete yabo yagize uruhare mu gufasha abantu muri ibi bihe u Rwanda n’isi muri rusange bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Dushimishijwe n’umusaruro ukomeye ikigo cyabonye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ariko tunashimishijwe n’uruhare MTN Rwanda yagize mu gufasha umuryango Nyarwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”
MTN ivuga ko ishyize imbere kwagura imiyoboro hagamijwe gufasha abakiliya kubona serivise zibanogeye.