Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: MTN yungutse asaga miliyari 14 Frw mu gihembwe cya mbere cy’umwaka
Share
Aa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

MTN yungutse asaga miliyari 14 Frw mu gihembwe cya mbere cy’umwaka

Inzira Yanditswe 03/08/2021
Share
SHARE

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwandacell plc cyatangaje ko cyungutse amafaranga agera kuri Miliyari 14,2 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka, inyungu ikaba yariyongereyeho 53 % ugereranyije n’inyungu bari babonye mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.

Mu mpamvu inyungu y’iki kigo yazamutse harimo kuba umubare w’abakiliya bakoresha umurongo wa MTN Rwanda mu guhamaraga wiyongereyeho abantu Miliyoni 1,1 uhereye muri Kamena 2020 kugera muri Kamena 2021.

Muri rusange ubu abakoresha umurongo w’iyi sosiyete irangwa n’ibara ry’umuhondo bamaze kugera kuri Miliyoni 6,5.

Abantu bakoresha interineti itangwa n’iyi sosiyete nabo biyongereyeho ibihumbi 400 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, bituma abakiliya ba interineti ya MTN muri rusange bazamuka bagera kuri Miliyoni 1,8.

Ubuyobozi bwa MTN Rwandacell Plc kandi butangaza ko abantu bakoresha serivise za Mobile Money (MOMO) nabo biyongereyeho ibihumbi 350, ibi bituma n’amafaranga iyi sosiyete ikata abakoresha serivise zayo yiyongeraho 29,3 %.

Mitwa Ng’ambi, umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete avuga ko bashimishijwe cyane n’urwunguko babonye mu mezi 6 ya mbere y’uyu mwaka, ariko ngo igishimishije kurushaho ni uko sosiyete yabo yagize uruhare mu gufasha abantu muri ibi bihe u Rwanda n’isi muri rusange bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Dushimishijwe n’umusaruro ukomeye ikigo cyabonye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ariko tunashimishijwe n’uruhare MTN Rwanda yagize mu gufasha umuryango Nyarwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

MTN ivuga ko ishyize imbere kwagura imiyoboro hagamijwe gufasha abakiliya kubona serivise zibanogeye.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi

You Might Also Like

Ni iyihe nyungu u Rwanda rukuye mu kwakira inama ya CHOGM?

Urubyiruko rwahangana rute n’ibibazo birwugarije mu rugamba rw’iterambere?

Kigali: Abagore 25 bahawe moto zizabafasha kwiteza imbere

Ikawa y’u Rwanda ikomeje kunyobwa n’abatari bake i Mahanga

Equity Bank Rwanda mu nzira zo korohereza impunzi kubona serivisi z’imari

Inzira 03/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Cyamunara

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Amatangazo

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Izindi wasoma

ubukungu

Ni iyihe nyungu u Rwanda rukuye mu kwakira inama ya CHOGM?

29/06/2022
ubukungu

Urubyiruko rwahangana rute n’ibibazo birwugarije mu rugamba rw’iterambere?

21/06/2022
ubukunguUncategorized

Kigali: Abagore 25 bahawe moto zizabafasha kwiteza imbere

04/06/2022
ubukunguUncategorized

Ikawa y’u Rwanda ikomeje kunyobwa n’abatari bake i Mahanga

03/06/2022

Contact

Marketing : 0788 64 62 94
Editor : 0788 64 62 94
Management : 0788 64 62 94
Emails : info@inzira.rw

Service Dutanga

  • Kwamamaza
  • Gukora ibitabu
  • Website development

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?