Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Mu 2024 u Rwanda ruzaba rufite Sosiyete z’ikoranabuhanga 80 zohereza serivise mu mahanga
Share
Aa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • Ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Mu 2024 u Rwanda ruzaba rufite Sosiyete z’ikoranabuhanga 80 zohereza serivise mu mahanga

Inzira Yanditswe 09/07/2021
Share
SHARE

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bigeze ku rwego rushimishije mu ikoranabuhanga, ndetse magingo aya hari amakompanyi abarirwa muri 50 yo mu Rwanda yamaze kwagura isoko ku buryo agurisha serivise mu bihugu by’amahanga.

Ibi nta gushidikanya ko ari umusaruro w’imbaraga nyinshi Leta y’u Rwanda yashoye mu guteza imbere ikoranabuhanga, hashyirwaho politiki inoze n’ibikorwa remezo bifasha mu korohereza abashaka gushora imari zirishingiyeho.

Ikigo cy’igihugu gitangaza ko muri rusange kimaze kwandika ikompanyi 1000 zitanga serivise z’ikoranabuhanga, ariko ngo izikora neza ntizirenze 500.

Muri ayo makompanyi agera kuri 50 niyo kugeza ubu yohereza serivisi zayo hanze y’igihugu, ariko intego y’igihugu ni uko bitarenze 2024, nibura mu gihugu hazaba habarurwa sosiyete 80 zifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 100 na Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Chris Dushime, Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kohereza hanze serivisi z’ikoranabuhanga mu rwego rw’abikorera PSF/ICT Chamber, avuga ko kugira babashe kongera umubare w’amakompanyi y’ikoranabuhanga yohereza ibintu mu mahanga bashatse umufaranyabikorwa wo mu budage azayafasha kwinjira ku isoko ry’uburayi no kuribyaza umusaruro.

Yagize ati “Dufite ubufatanye n’ihuriro ry’amakompanyi y’ikoranabuhanga mu budage ku buryo dufasha abakompanyi yacu kubona abafatanyabikorwa muri icyo gihugu bikabafasha kubyaza umusaruro amahirwe ari ku mugabane w’u Burayi.

Uko u Rwanda rwubaka izina muri made in Rwanda mu bindi byiciro niko no mu bijyanye n’ikoranabuhanga bigenda bizamuka naho.”

Ku ruhande rw’abashoye imari mu ikoranabuhanga bishimira ko kompanyi z’ikoranabuhanga zabo zatangiye kohereza serivisi zabo ku masoko yo hanze y’u Rwanda, by’umwihariko bakanishimira ko izina u Rwanda rwubatse ribafasha kubona abakiriya kandi bakubahwa.

Leta yihaye intego yo kuzamura umusaruro uturuka muri izo servisi zoherezwa hanze, ku buryo wazagera kuri 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bitarenze mu 2024.

Uzayisenga Venant, utanga serivisi z’ikoranabuhanga ku bacuruzi, ikabahuza n’abaguzi babo, yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru dukesha iyi nkuru ko nyuma y’imyaka 3 amaze ashinze sosiyete ye MAPA, ubu afite abacuruzi 262 ahuza n’abaguzi babo mu bihugu bisaga 20 byo muri Afurika no hanze yayo.

Yakomeje avuga ko yishimira ko uwo agiye guha serivise wese agasanga ari umunyarwanda bituma arushaho kumugirira icyizere bigatuma amurangira n’abandi bakiriya.

Leya y’u Rwanda yifuza ko serivisi z’ikoranabuhanga zoherezwa mu mahanga zizaba zifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’igihugu, bivuye ku musaruro mbumbe wa 2% biriho magingo aya.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) giherutse kugaragaza urwego rw’ikoranabuhanga rwazamutse ku kigero cya 29% mu mwaka 2020, ndetse akaba ari rwo rwonyine rutagizweho ingaruka cyane na Covid 19.

You Might Also Like

Kubera iki hakenewe gukoresha satellite ku mugabane wa Afurika?

Kigali: Hatashywe ku mugaragaro ishami ry’Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Rohde & Schwarz

Guhindura ahazaza h’ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma biri mu biganza byacu-Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje Internet ihendutse nk’igisubizo ku bibazo byugarije Isi

Urubyiruko rwasabwe umusanzu ku ikoranabuhaga mu Buvuzi

Inzira 09/07/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Cyamunara

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Amatangazo

Cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Nyaruguru/Munini
Cyamunara y’inzu iri Bugesera/Rilima
Cyamunara y’inzu ituwemo iherereye Nyanza/Busasamana
Cyamunara y’ubutaka buherereye Burera/Cyanika
Cyamunara y’inzu ya etage iherereye Gasabo/Kimironko

Izindi wasoma

IkoranabuhangaUncategorized

Kubera iki hakenewe gukoresha satellite ku mugabane wa Afurika?

08/06/2022
IkoranabuhangaUncategorized

Kigali: Hatashywe ku mugaragaro ishami ry’Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Rohde & Schwarz

06/06/2022
Ikoranabuhanga

Guhindura ahazaza h’ubukungu mu ikoranabuhanga kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma biri mu biganza byacu-Perezida Kagame

06/06/2022
Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yagaragaje Internet ihendutse nk’igisubizo ku bibazo byugarije Isi

06/06/2022

Contact

Marketing : 0788 64 62 94
Editor : 0788 64 62 94
Management : 0788 64 62 94
Emails : info@inzira.rw

Service Dutanga

  • Kwamamaza
  • Gukora ibitabu
  • Website development

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?