Mu Rwanda ibiciro ku masoko byaratumbagiye mu Ugushyingo 2024, aho byageze kuri 5% ugereranyije n’ukwezi nk’uku mu 2023.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda yagaragaje ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2024, byazamutse ku kigero cya 5% ugeraranyije n’uko byari bimeze mu Ugushyingo 2023, mu gihe mu Ukwakira 2024 byari byazamutse kuri 3.8%.
Ibiciro ku masoko mu mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije n’Ugushyingo 2023, naho mu byaro byiyongereyeho 2.4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
NISR yagaragaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2024, mu mijyi ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15.6%.
Ni mu gihe ibyatumye ibiciro byiyongera mu byaro birimo ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14.1%, ndetse ngo ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 20.6%.
Muri rusange ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mujyi no mu cyaro byazamutse ku kigero cya 3,4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo 2024, n’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda harimo ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11.6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 16.7%.
Iyi raporo ya NISR kandi igaragaza ko igiciro ku bikorerwa imbere mu gihugu cyazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n’umwaka ushize, kikaba cyarazamutseho 0.3% ugereranyije n’ukwezi kwabanje. Igiciro ku bituruka hanze cyo kiyongereye ku kigero cya 5.1% ugereranyije na 2023.
INZIRA.RW