Umusore usoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire mu rwunge rw’amashuri rwa Gitarama mu karere ka Muhanga witwa Byishimo Jihad, yakoze imashini itunganya umuti usukura amazi ukanifashishwa mu gukora amasabune, uzwi nka ‘chlore’.
Uyu musore avuga ko iyo mashini yayikoze nyuma y’imyaka itatu yamaze ayikoraho ubushakashatsi.Avuga ko intego ye ari ugufasha igihugu kuzigama amafaranga menshi gitanga gitumiza ‘Chlore’ mu mahanga.
N’ubwo iyo mashini Jihad yakoze idafinyoye neza, avuga ko aramutse ahawe inyunganizi iyi mashini yakorewe mu Rwanda yatanga umuti usukura amazi arimo n’ayo mu nganda ukanifashishwa mu gukora amasabune uhagije, kuwutumiza mu mahanga bigahinduka umugani.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, uyu musore yagize ati “Iyi mashini ubusanzwe yitwa electrolysis, inganda zitunganya amazi zikaba ziyifashisha mu gukora umuti uyasukura witwa chlore.”
Magingo aya, Jihad ngo yamaze kugeza icyo gihangano cye ku kigo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ishami rya Gihuma mu mujyi wa Muhanga, akaba ategereje ko iyo mashini yemezwa na laboratwari za WASAC ku rwego rw’igihugu ubundi igatangira kubyazwa umusaruro.
Umugwaneza Diogene uyobora WASAC ishami rya Gihuma yemeza ko koko Jihad yabagezeho ndetse akabamurikira igihangano cye kiri muri gahunda yo gushakira ibisubizo igihugu ku bibazo bijyanye no gutumiza Chlore hanze y’igihugu.
Icyakora avuga ko ubuyobozi bwa WASAC ku rwego rw’igihugu ari bwo bufite ububasha bwo gutanga uburenganzira bwo kugenzura iyi mashini yakozwe na Jihad.
Ntabwo ari ubwa mbere mu rwunge rw’amashuri rwa Gitarama umunyeshuri avumbuye agashya mu ikoranabuhanga hagamijwe gushaka umuti wa bimwe mu bibazo, kuko muri Nyakanga nabwo umwana wiga mu wa gatatu muri icyo kigo yavumbuye robot zishobora kwifashishwa mu mirimo itandukanye zikabyara umusaruro.
Impano nk’izi zikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, ndetse hari n’abantu benshi barimo n’abadepite, bagiye bumvikana basaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gukurikirana izo mpano kugira ngo zifashwe kuzamuka zibe igisubizo kuri bimwe mu bibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza by’igihugu n’iryabo ubwabo.
Jihad yaboneyeho gusaba urubyiruko bagenzi be kwagura ibitekerezo bagahanga udushya dushobora kubabyarira amafaranga ndetse tugakemura na bimwe mu bibazo igihugu gifite mu nzego zitandukanye.
