Abakorera mu cyanya cy’inganda giherere mu karere ka Musanze, barataka ibihombo byo kuba umuriro w’amashanyarazi bahawe udahagije ugereranyije nuwo bacyenera.
Ibi babigarutseho, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasuraga inganda zikorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Musanze, zirimo urukora Sima ndetse n’urw’imyenda.
Ubwo yasuragaz izi nganda, Minisitiri Sebahizi yashimangiye ko imirimo ihakorerwa ari igisubizo ku kunoza ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda no kuziba icyuho cy’ibitumizwa mu mahanga nk’imyenda, abizeza ubuvugizi ku bibazo bafite birimo amashanyarazi.
Imirimo yo ku rwubaka uruganda rw’imyenda rwa Gorilla Textile yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2023, aho kuri ubu ibikorwa bigeze kuri 60%. Ndetse abakozi bagera kuri 500 biganjemo abadozi bamaze guhabwa akazi.
Muri iki cyanya cy’inganda cya Musanze hakorera kandi Cimerwa ikora isima, nyuma yo kugura imigabane yose ya Prime Ciment mu mezi atatu ashize.
Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Verma Mangesh Kumar yagaragarije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ko n’ubwo hari byinshi bishimira ariko hakiri imbogamizi zibakoma mu nkokora, harimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi adahagije.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yashimye ko uru ruganda rwa Cimerwa rurimo gutunganya sima yujuje ubuziranenge kandi ihendukiye abanyarwanda, aho kuyitumiza mu mahanga.
Yavuze kandi ko ibibazo by’imicungire mibi byari muri uru ruganda bimaze gukemuka, avuga ko n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi adahagije nacyo gikemuka vuba.
Ku ruganda rw’imyenda ho, Minisitiri Sebahizi yashimye ubwiza bw’imyenda rwatangiye gutunganya.
Uru rugendo rwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda arimo asura ibyanya by’inganda hirya no hino mu gihugu, rugamije gusuzuma imbogamizi zikigaragara mu byanya by’inganda kugirango zishakirwe umuti urambe, ibikorerwa mu Rwanda byongerwe mu musaruro n’ubwiza.
INZIRA.RW