Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Musanze: Icyanya cy’inganda kiravugwaMo kugira amashanyarazi y’umurimbo adahagije
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibikorwa Remezoubukungu

Musanze: Icyanya cy’inganda kiravugwaMo kugira amashanyarazi y’umurimbo adahagije

Marianne
Yanditswe 03/10/2024
Share
SHARE

Abakorera mu cyanya cy’inganda giherere mu karere ka Musanze, barataka ibihombo byo kuba umuriro w’amashanyarazi bahawe udahagije ugereranyije nuwo bacyenera.

Ibi babigarutseho, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasuraga inganda zikorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Musanze, zirimo urukora Sima ndetse n’urw’imyenda.

Ubwo yasuragaz izi nganda, Minisitiri Sebahizi yashimangiye ko imirimo ihakorerwa ari igisubizo ku kunoza ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda no kuziba icyuho cy’ibitumizwa mu mahanga nk’imyenda, abizeza ubuvugizi ku bibazo bafite birimo amashanyarazi.

Imirimo yo ku rwubaka uruganda rw’imyenda rwa Gorilla Textile yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2023, aho kuri  ubu ibikorwa bigeze kuri 60%.  Ndetse abakozi bagera kuri 500 biganjemo abadozi bamaze guhabwa akazi.

Muri iki cyanya cy’inganda cya Musanze hakorera kandi Cimerwa ikora isima, nyuma yo kugura imigabane yose ya Prime Ciment mu mezi atatu ashize.

Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA, Verma Mangesh Kumar yagaragarije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ko n’ubwo hari byinshi bishimira ariko hakiri imbogamizi zibakoma mu nkokora, harimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi adahagije.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yashimye ko uru ruganda rwa Cimerwa rurimo gutunganya sima yujuje ubuziranenge kandi ihendukiye abanyarwanda, aho kuyitumiza mu mahanga.

Yavuze kandi ko ibibazo by’imicungire mibi byari muri uru ruganda bimaze gukemuka, avuga ko n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi adahagije nacyo gikemuka vuba.

Ku ruganda rw’imyenda ho, Minisitiri Sebahizi yashimye ubwiza bw’imyenda rwatangiye gutunganya.

Uru rugendo rwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda arimo asura ibyanya by’inganda hirya no hino mu gihugu, rugamije gusuzuma imbogamizi zikigaragara mu byanya by’inganda kugirango zishakirwe umuti urambe, ibikorerwa mu Rwanda byongerwe mu musaruro n’ubwiza.

Uruganda rw’imyenda i Musanze harashimwa imikorere yarwo
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi ubwo yasuraga icyanya cy’inganda i Musanze

INZIRA.RW

Marianne 03/10/2024 03/10/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?