Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) yari imaze iminsi ibera i Kigali, yasize urwibutso ku banyarwanda n’abashyitsi bagera ku 4000 bayitabiriye, by’umwihariko u Rwanda rusaruramo imbuto umunani.
Uretse kwakira abashyitsi neza kandi bakanyurwa no kuba amahoteri yarasoromye agatubutse muri iyi nama, CHOGM isigiye u Rwanda amasezerano atandukanye rwasinyanye n’ibindi bihugu n’ibigo ndetse n’imishinga ikomeye yitezweho kuzamura ubukungu bwarwo.
Hari ibiganiro abakuru b’ibihugu bagiranye bizabyara umusaruro mu minsi iri imbere, hari ibyemezo byafatiwe muri CHOGM bizakora ku buzima bw’abaturage b’ibihugu 56 bigize Commonwealth.
U Rwanda rwatangiye kuyobora Commonwealth
Perezida Kagame yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri, asimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ufite izi nshingano.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Commonwealth yateranye kuri uyu wa Gatanu kandi yagennye ko Patricia Scotland akomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere kugira ngo abashe kuzuza imyaka ine ya manda.
Perezida Kagame ni we ugiye kuyobora Umuryango wa Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere.
Ubusanzwe igihugu cyakiriye inama ya CHOGM gihita gifata n’inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza ku nama itaha.
Perezida Kagame yasimbuye Johnson wari ufite izi nshingano guhera mu 2018, yagombaga kuzishyikiriza u Rwanda mu 2020 gusa inama y’uyu muryango ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu gutangiza iyi nama, Boris Johnson yagize ati “Mu gihe mpererekanya izi nshingano [zo kuyobora Commonwealth] na Perezida Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zungukira abaturage bacu.”

Uruganda rukora inkingo i Kigali
Kuwa Kane tariki 23 Kamena 2022 ubwo inama ya CHOGM yari irimbanyije, Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rukora inkingo mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.
Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin; Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Aïssata Tall Sall n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuzima.
Inyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo imeze nka kontineri ‘BioNTainer’, ndetse ni yo izifashishwa mu gukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu.
Uruganda rwatangiye kubakwa i Masoro ni urw’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora Imiti, BioNTech.
Kigali Financial Square, umushinga wa miliyoni 100$
Ku munsi wa kabiri wa CHOGM, nibwo hashyizweho ibuye ry’ifatizo kuri Kigali Financial Square, iyi ni inyubako y’ubucuruzi y’ikigo Equity Group ari na cyo gifite Equity Bank Rwanda Limited.
Ni umushinga ukomeye w’inyubako byitezwe ko izaba ari iya mbere ndende mu Rwanda. Ni umushinga wa miliyoni 100$ w’inyubako ebyiri ndende ziteye kimwe (Twin Tower).
Ni inyubako izaba yubatse mu buryo butangiza ibidukikije, izaba ifite igice kimwe cy’amagorofa 24 ashobora gukoreshwa nk’ibiro, n’ikindi gice kigizwe na hotel n’inzu zo guturamo ifite amagorofa 20.
Usibye kuba yakoreshwa nk’ibiro cyangwa hotel, ifite n’igice kizajya cyakira abantu bakabasha kwidagadura, hakabera ibikorwa birimo nko kumurika imideli n’ibindi.
Byitezwe ko mu gihe cy’amezi 24 ari imbere iyi nyubako izaba yuzuye.
Air Canada igiye gutangiza ingendo mu Rwanda
Kuwa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Canada agamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, mu rwego rwo gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022, ubwo inama ya CHOGM 2022 yari iri kugera ku musozo.
Azafasha ibihugu byombi kwagura isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere, aho Sosiyete y’indege yo muri Canada, Air Canada, izaba ikorera mu kirere cy’u Rwanda, na sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, ikabasha kogoga ikirere cya Canada.
Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Canada, Mélanie Joly.
Canada kandi yemeje ko igiye gufungura Ambasade mu Rwanda ndetse ikagena Ambasaderi wayo mushya, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda na Jamaica byasinyanye amasezerano y’ubukerarugendo
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Jamaica kuwa 25 Kamena 2022 bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukerarugendo.
Minisitiri ushinzwe ubukerarugendo muri Jamaica, Edmund Burtlett, yanditse kuri Twitter ko yatangiye ibiganiro na sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir byo kureba uko mu minsi iri imbere yajya ikora ingendo ziva Kigali zijya Kingston.
Muri Mata uyu mwaka Perezida Kagame yasuye Jamaica hasinywa n’amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza gushimangira umubano arimo ajyanye n’imikoranire mu bya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.
U Rwanda na Barbados byasinyanye amasezerano y’ishoramari
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Invest Barbados byasinyanye amasezerano yo guteze imbere no gushyira mu bikorwa ishoramari ry’abikorera mu bihugu byombi.
Aya masezerano yasinywe na Clare Akamanzi uyobora RDB na Kaye-Anne Greenidge, uyobora Invest Barbados.
Invest Barbados ni ikigo gishinzwe iterambere ry’ubukungu muri Barbados. Izindi ngingo z’imikoranire zirimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi no kubyohereza ku masoko mpuzamahanga, ubukerarugendo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi na serivisi z’imari.
Amasezerano y’ubuhinzi hagati ya Zambia n’u Rwanda
Kuwa 23 Kamena 2022, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’iterambere cya Zambia, Albert Halwampa, yo guteza imbere ubufatanye mu buhinzi hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano akurikiye ubushake bwagaragajwe na Perezida Kagame na mugenzi we Hakainde Hichilema bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ishuri rya Commonwealth mu Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ibigo DLA Piper na FTI yo gushyiraho ishuri rya Commonwealth rigamije kuzamura urwego rw’ubwumvane n’imiyoborere muri uyu muryango. Bikaba ari ibintu by’ingenzi mu bucuruzi n’ishoramari.
Aya masezerano yasinywe kuwa 22 Kamena 2022, aragena ishyirwaho ry’ishuri rizazamura uburyo bwo gusangira imyumvire, ubumenyi n’imikoranire hagati y’ibihugu bigize Commonwealth. Rizafasha mu kwigisha abayobozi b’ejo hazaza mu nzego za leta n’iz’abigenga.





i Kigali hagiye kubakwa ishuri rya Commonwealth