Umuhanzi w’injyana gakondo Cyusa Ibrahim yakanguriye abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko guharanira kwihangira imirimo ibateza imbere, bakareka kumva ko umushahara ari wo uzababera isooko y’ubukire bifuza.
Ubwo yataramiraga abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitambuka kuri Televiziyo y’igihugu, Cyusa yafashe umwanya atanga ubutumwa bwibutsa urubyiruko kwihangira imirimo.
Yavuze ko mu bakire azi bakomeye ku isi, ntawe yumvise watejwe imbere n’umushahara wa buri kwezi, ahubwo hafi ya bose ubukire bwabo babukesha kwikorera ku giti cyabo.
Yagize ati “Buriya amafaranga y’ukwezi afite ukuntu adushuka mu bwonko ariko mu bantu naba nzi bakize hano hanze nta muntu nigeze mbona wakize akorera abandi. Umuntu wese wageze ku ntego yifuza yarikoreye. Rero namwe Banyarwanda ndabashishikariza kwikorera nibwo tuzakira. Ntabwo ushobora gukira ukorera abandi.”
Cyusa yitanzeho urugero rw’ukuntu yafashe umwanzuro wo gusezera akazi yakoraga muri Ecobank, agaha umwanya ibikorwa bye bwite bijyanye n’ubuhanzi bw’indirimbo gakondo, none magingo aya akaba amaze kwiteza imbere ku rwego rushimishije, nyamara yarasezeye akazi bamwe mu bo bakoranaga batiyumvisha umwanzuro afashe.
Yakomeje agira ati “Buriya hari inama Perezida Paul Kagame ahora atugira ngo twihangire imirimo. Njyewe gufata icyemezo cyo kureka Banki wenda n’abo twakoranaga barabizi narababwiye nti ejo nzasezera, bati eeh ureke akazi kaguhemba buri kwezi kakwishyurira ubwishingizi kakwishyurira ibintu byose ugende, none se wabitekerejeho cyangwa? Ndababwira nti njyewe nabitekerejeho.”
Magingo aya Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite agatubutse abikesha ibitaramo bisanzwe yitabira, ibyo akorera mu mahoteli, mu bukwe n’ahandi.
Courage rwose iryo somo turarifashe