Ubumuga ni ikintu gituma abantu benshi bumva ko ntacyo bakwigezaho bitewe n’imbogamizi bahura na zo ariko Mycroft Chaeli si ko yabifashe ahubwo ubumuga bwe bwamwongereye imbaraga zo kugera kuri byinshi.
Mycroft Chaeli afite inkomoko muri Afurika y’Epfo. Ku mezi 11 yasuzumwe indwara ya Celebral palsy, ituma umuntu ananirwa kugenda cyangw aguhagarara.
Ubwo yatangaga ikiganiro mu nama y’Ihuriro ry’urubyiruko muri Commonwealth ku wa 19 Kamena, Mycroft, yateye akanyabugabo abafite ubumuga, abasaba gukoresha amahirwe ahari ndetse ahamagarira ibihugu gushyiraho urubuga rw’abafite intege nke kugira ngo babashe kwivugira.
Uyu mugore witabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu mjryango wa Commonwealth by’umwihariko ihuriro ry’urubyiruko ryagijwe ku cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 aho yanatanze ikiganiro.
Mycroft Chaeli ufite ubumuga kuri ubu yanashinze n’ikigo cy’abafite cyita ku bafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha mu kubatinyura no kubakorera ubuvugizi.
Yavuze ko ibihugu bikwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abafite ubumuga be kumva ko basizwe inyuma ahubwo bagire uruhare mu guhanga udushya tugamije kugera ku iterambere ry’ibihugu.
Yakomeje ati “Ubumuga buzana ubushobozi bukaduha n’impano zidufasha guhanga udushya. Ndi umwe mu bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo nubwo ntahakana ubumuga mfite n’uburyo bugira ingaruka ku buzima bwanjye n’uburyo mbaho muri iyi si.”
Mycroft umugore udasanzwe. Yihatiye gutsinda bimwe mu bintu bitoroshye ku isi kugira ngo ashishikarize abandi bana bafite ubumuga n’imiryango yabo kwibanda ku bishoboka bakareka ibidashoboka.
Mu 2015 ni we mugore wa mbere ufite ubumuga bw’amaguru wabashije kuzamuka umusozi bwa Kilimanjaro ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko.
Mu 2016, yitabiriye isiganwa ryo ku maguru mu ntera ya kilometero 89 (Comrades Marathon) ubusanzwe ritajyaga ryakira bakoresha amagare y’abafite ubumuga.
Ukwitabira iri siganwa hamwe n’uguhirimbana kwe byatumye amategeko yaryo ahindurwa kandi kuva icyo gihe yagiye aryitabira buri mwaka.
Mu 2018 yagendeye ku ifarasi amara iminsi ine yikurikiranya ayigendaho. Buri munsi yamaraga amasaha atanu yicaye ku mugongo w’ifarasi [nubwo yumvaga amajwi amuhatira kurekera aho] agambiriye gukusanya amafaranga yo gufasha abana bafite ubumuga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi wari mu bagize uruhare mu kiganiro, yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gushyiraho urubuga rwo kumva urubyiruko no kubafasha kugira uruhare mu bikenewe.
Banki y’Isi itangaza ko abagera kuri 15% mu batuye isi bafite ubumuga runaka. Abafite ubumuga bashobora guhura n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu ugereranyije n’abatabufite.
Mu ngorane bahura na zo harimo kunanirwa kugera ahantu runaka n’izijyanye no gutwara abantu, kubura ibikoresho bya ngombwa byo kubafasha, icyuho muri serivisi bahabwa, ihezwa muri sosiyete n’ibindi.
Mycroft yavuze ko mu gushakira umuti bimwe muri ibyo bibazo, abantu bakeneye guhera hasi no kwibuka ko abafite ubumuga babaho nk’abana kandi ko uko bakura na bo bakeneye guhindura ubuzima.
Hashize imyaka 18 ubukangurambaga bwa ‘Chaeli Campaign’ bugamije guhindura uko sosiyete ifata abana bafite ubumuga muri Afurika y’Epfo.Icyo gihe Mycroft na bagenzi be bafite hagati y’imyaka itandatu na cumi n’ibiri.