Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Nyamagabe: Gukorana Jyambere-Sacco Gatare byabahinduye abahinzi n’aborozi b’umwuga
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Nyamagabe: Gukorana Jyambere-Sacco Gatare byabahinduye abahinzi n’aborozi b’umwuga

INZIRA EDITOR
Yanditswe 17/06/2024
Share
SHARE

Abahinzi n’aborozi bo mu Murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe barahamaya ko gukorana n’ikigo cy’imari iciriritse cya Jyambere-Sacco Gatare  byabafashije kuba abahinzi n’aborozi b’umwuga, aho bari basanzwe bahinga ariko umusaruro ukaba muke.

Bamwe mu banyamuryango ba Jyambere-Sacco Gatare bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse gukorana na Jyambere-Sacco Gatare binyuze mu kubaguriza amafaranga yo kongera  igishoro cyo gukoresha mu buhinzi n’ubworozi, byagize uruhare rukomeye mu iterambere ryabo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru INZIRA, aba baturage bo mu murenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe bahamije ko gukorana na Jyambere-Sacco Gatare, byatumye umwuga wabo w’ubuhinzi n’ubworozi uterimbere cyane ko basanzwe mu bikorwa birimo ubuhinzi bw’ibirayi, icyayi, ingano n’ibindi bihingwa bitandukanye.

Nyirakwitambi Immaculée  watangiranye na Jyambere-Sacco Gatare mu 2009 ahamya ko gukora na sacco byamugize umuhinzi mworozi w’umwuga.

Ati “Ndi umugore ukorana na Jyambere-Sacco Gatare, nafashe inguzanyo ingana na Miliyoni 4 Frw nguramo isambu mfatanyije n’umugabo wanjye turayihinga ndetse duteraho n’ubwatsi bw’amatungo kuko dukora n’ubworozi. Nk’umugore gukorana na sacco byamfashije kuba umugore udateze amaboko umugabo, ubu turafashanya mu mirimo yose kandi nanjye icyo nifuza nkacyigurira kuko ndakora.”

“Kuba naratinyutse gukorana na sacco byadufashishe twembi hagati yanjye n’umugabo kuzamura iterambere ry’urugo rwacu.”

Nyirakwitambi Immaculée, umuhamya w’akamaro sacco zabagejejeho

Ntasoni Jean Damascene nawe ukora umwuga w’ubuhinzi avuga ko mbere sacco zitarabegerezwa, batari bazi ibintu by’amabanki ndetse bakabyumva nk’ibintu biri kure cyane bitazabageraho.

Ati “Kuva iyi Jyambere-Sacco Gatare yagera aha ngaha nibwo twamenye ibintu by’ibigo by’imari biciritse dutangira kuguza amafaranga duhinga ibirayi twiteza imbere.  Njyewe natangiriye ku nguzanyo y’ingoboka y’ibihumbi 100 Frw nguramo imbuto y’ibirayi nshashya ndabihiga   nabyo birankundira birera ndishyura, byatumye kandi mbonamo n’andi yo gukomeza umwuga wanjye. Ubu ndacyakorana na Jyambere-Sacco Gatare, ngeze ku nguzanyo y’ibihumbi 900.”

Mutaganira David umaze imyaka 3 akorana na Jyambere-Sacco Gatare, we avuga ko nubwo nta nguzanyo  arafata muri sacco  ariko mu buhinzi bwe abona aho abitsa ndetse akazima zimwe mu nyungu akura mu mwuga w’ubuhinzi.

Ati “Mu buhinzi bwanjye bw’icyayi umusaruro ucya hano muri sacco, ntabwo amafaranga nyagendana mu mifuka y’imyenda, aba ari kuri sacco nayakenera nkajya kuyafata nkayakoresha icyo nayapangiye. Jyambere-Sacco Gatare inamfasha kuba nazigama amafaranga nzatangamo mituweli nkanaguramo ibikoresho by’ishuri by’abana. Navuga mbere sacco itaraza, umutekano w’amafaranga yacu wabaga ari muke ariko ubu tuba dutuje twizeye ko ntacyo yaba.”

Umucungamutungo wa Jyambere-Sacco Gatare, Munyarubuga Ildephonse, avuga ko intambwe imaze guterwa mu gufasha abahinzi babaha inguzanyo yigaragaza, ndetse benshi umusaruro babona ubihamya ugereranyije nibyo babonaga mbere.

Ati ” Jyambere-Sacco Gatare yatangiye ifite intego yo guteza imbere abanyamuryango bayo ibaha inguzanyo, haba abakire n’abakene bose bagahabwa serivice ku buryo bungana mu rwego rwo kuzamura abakiri hasi ndetse n’abafite intambwe bateye bakayongera. Dukomeje kwakira abatugana, tugafatanya nabo mu kuzamura iterambere ryabo.”

Yakomeje agira ati “Murabona ko dukurikije aho iterambere rya sacco rigeze riri kugenda rizamuka ku buryo n’umunyamuryango agenda abibona, niyo mpamvu dusaba buri muturage wo muri aka gace dukoreramo ko yakwegera sacco kugira ngo imufashe kubona inguzanyo, kubitsa ndetse no kuzigama kugira ngo  abashe kugera ku cyo yifuza.  Na none abaturage bagomba kumenya ko gukorana n’ibigo by’imari biciritse bibarinda gusesagura amafaranga bayakoresha ibyo atagenewe.”

Ntasoni Jean Damascene, ubu ni umuhinzi mworozi wa kinyamwuga

Jyambere-Sacco Gatare igitangira yatangiranye abanyamuryango 100 buri wese atanga umugabane shingiro ungana ni 1000Frw ariko uyu munsi igeze ku banyamuryango bangana n’ibihumbi 9,500 muri bo abagore  ni  4,300.

Muri uyu mwaka wa 2024 Jyambere-Sacco Gatare imaze kuguriza abanyamuryango amafaranga ageze kuri Miliyoni 500Frw. Yatangiye imirimo byemewe n’amategeko mu 2009, ibona icyangombwa cy’ubuzima gatozi  gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative mu 2010 ndetse ihabwa  n’icyangombwa cya burundu cya BNR mu mwaka wa 2010.

Umucungamutungo wa Jyambere-Sacco Gatare, Munyarubuga Ildephonse

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 17/06/2024 17/06/2024
Igitekerezo 1
  • K says:
    29/08/2024 at 05:09

    Ibi rwose nibyiza leta y’Urwanda ya radufashije ku tuzanira ama Sacco mu mirenge

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?