Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Nyamagabe: Imyaka 15 Sacco Indatwa Musebeya imaze yabereye benshi urufunguzo rw’iterambere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Nyamagabe: Imyaka 15 Sacco Indatwa Musebeya imaze yabereye benshi urufunguzo rw’iterambere

INZIRA EDITOR
Yanditswe 14/06/2024
Share
SHARE

Abanyamuryango ba Sacco Indatwa Musebeya barashima ko mu myaka 15 imaze ikorana nabo muri uyu murenge wa Musebeya, akarere ka Nyamagabe yababereye urufunguzo rw’iterambere no guhashya ubukene.

Bamwe mu bakorana na Sacco Indatwa Musebeya ikorera mu Murenge wa Musebeya bahamirije ikinyamakuru INZIRA ko gukora n’ikigo cy’imari giciriritse cya Sacco Indatwa Musebeya byabagejeje kuri byinshi birimo kurwanya ubukene ndetse.

Ndagijimana Charles   w’imyaka 33 ukora umwuga w’ubucuzi mu isantire ya Musebeya, akaba amaze imyaka igera muri 7 akorana na Sacco Indatwa Musebeya, avuga ko gukorana  na sacco byamugejeje  kuri byinshi birimo gutunga ifaranga.

Ati  “Bwa mbere nkorana na Sacco bampaye ibihumbi 500 Frw nyakoresha neza mbasha no  kuyishyura barongera bampa Miliyoni 2 Frw nazo ndazishyura ubu ngeze ku rwego rwa Miliyoni 3 Frw.

“Ubu mfite ubworozi bw’amatungo mu rugo ndetse nkora n’ubucuruzi  byose mbikora neza, twatangiye dusa naho ntacyo dufite  ariko aho  sacco Indatwa Musebeya yaziye yatugejeje kuri byinshi harimo boutique intungiye umuryango.”

Nyirambabazi Sifa wo mu kagari ka Rusekera, Umurenge wa Musebeya ukora umwuga wo gucuruza imboga n’imbuto muri santere ya Musebeya, avuga ko  sacco  itaraza mu murenge wabo  imibereho ye mu by’ubukungu itari ihagaze neza.

Ati “Ubu mfite inzu yanjye mu minsi ishize naragarutse mfata indi  nguzanyo ya Miliyoni 1 Frw nyagabanyamo kabiri  amwe nyashora mu bworozi andi mu bucuruzi bw’imbuto n’imboga Kandi biri  kugenda neza nizeye ko nzakomeza gutera imbere. ndabwira abagore bagenzi banjye kugana Sacco Indatwa Musebeya nabo bakabasha kwizahura bakava mu bukene  bagatera imbere.

Yakomeje agira ati “Ntarakorana na sacco  naguzaga mu bimina  gusa bikantwara amafaranga menshi kuko inyungu yabaga iri hejuru ugereranyije na sacco.  Ibigo by’imari biciritse by’umwihariko sacco yacu ya Musebeya yanduhuye byinshi.”

Niyibimenya Bosco yaguze moto abikesha Sacco

Niyibimenya Bosco w’imyaka 22 umaze imyaka 4 akorana na Sacco Indatwa Musebeya, akaba  akora umwuga w’ubutekinisiye  abifatanije n’ubumotari nawe ahamya ko gukorana na sacco hari aho bimugejeje.

Ati “Nafashe inguzanyo ya mbere ingana n’ibihumbi 500 Frw nagombaga kwishyura mu myaka 2  nuko nguramo ibikoresho by’ibanze byo gukoresha mu mwuga w’ubutekinisiye,  ndakomeza ndakora mbasha kuyishyura neza. Maze kuyishyura nafashe indi nguzanyo ya Miliyoni imwe (1,000,000 Frw) nguramo moto  kugira ngo hamwe biramutse byanze cyangwa bitari kugenda neza nkore ibindi.”

Niyibimenya asaba urubyiruko kwitinyuka bagakorana n’ibigo by’imari aho guhora bataka kubura igishoro.

Agira ati  “Ndabwira urubyiruko bagenzi banjye gutinguka bakagana ibigo by’imari bibegereye bakaguza  amafaranga   bagatangira bagakora kuko nibatinya gukorana  n’ibigo by’imari bizabagora, ahubwo nibegera sacco zibegereya baguze bakore bizabafasha  gutera imbere Kandi basatire  ubukire.”

Abagore ntibatanzwe mu gukorana na SACCO

Umucungamutungo wa Sacco Indatwa Musebeya, Sabato Uwayo Dani, ashimangira ko gukora  n’ibigo by’imari ku baturage bose cyane cyane urubyiruko ari ingirakamaro ku muturage ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Kuva kera hari ibigo by’imari ariko ugasanga ntibyegereye abaturage ariko aho imirenge Sacco yaziye yabaye imwe mu bintu byazamuye umuturage  haba mu mibereho, ubukungu ndetse n’intekerezo zagutse.”

Yakomeje agira ati “Turi mu ikoranabuhanga urugendo tugezemo rw’uyu munsi n’ugukorana n’ibigo by’imari nta muntu ukiri nyakamwe, abataragana Sacco bakwiye kwegera abandi.”

Sacco Indatwa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe yatangiye gukora mu 2009, ihabwa icyangombwa cya Banki Nkuru y’Igihugu BNR kiyemerera gukora nk’ikigo cy’imari giciriritse cyo kubitsa no kuguriza mu 2012.

Abanyamuryango bayo bamaze kugera ku bihumbi 8,211 barimo abagore ibihumbi 3,744 n’abagabo ibihumbi 3,913.

Nyirambabazi Sifa, Umubyeyi witeje imbere abikesha sacco
Umucungamutungo wa Sacco Indatwa Musebeya, Sabato Uwayo Dani
Ndagijimana Charles, Umucuruzi ubikesha sacco

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 14/06/2024 14/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?