Abanyamuryango ba koperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi mu Karere ka Nyamagabe barahamya ko kuyigana byabaye imbarutso yo kwikura mu bukeneke no kuzamura bike bari batunze ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije mu kwiteza imbere.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, u Rwanda rwatangiye inzira yo kwiyubaka no kwihutisha iterambere, ahashyizweho uburyo bwose bushoboka bwatuma umunyarwanda yiyumvamo ko igihugu cye kimushigikiye mu nzira yo kwiteza imbere, ari naho Imirenge Sacco yashinzwe mu Rwanda.
Ahari hagamijwe guteza imbere abatura ibaguriza ndetse ibabikira amafaranga bakava mu buryo bakoreshaga bwa gakondo urwo rugendo rurakomeje kugeza nubu.
Bamwe mu bayobotse Ikigo cy’imari iciriritse cy’Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi mu karere ka Nyamagabe, barimo abacuruzi, abahinzi n’aborozi ndetse n’abandi bakora imyuga itandukanye bahamirije INZIRA.RW ko gukorana nayo byababereye imbarutso yo kuva mu bukene.
Nkundimana Emmanuel w’imyaka 36 ukora umwuga w’ubusuderi akaba abumazemo imyaka 4 avuga ko kugana Sacco Ibyiringiro Uwikingi ikamuha inguzanyo byamufashije kwigurira imashini imufasha guteranya inzugi, kuko mbere yakoraga izibiti ariko ubu arakora metariki biturutse ku nguzanyo yahawe na Sacco akayikoresha neza ikamugeza kucyo yifuzaga kugeraho.
Ati “Navuye ku ishuri ngana Sacco impa inguzanyo ingana n’ibihumbi 600 Frw, ngura ibikoresho byo kwifashisha mu busuderi harimo imashi isudira n’ibindi bikoresho, mpita nshinga iseta yo gusudira inzugi za metariki. Nta handi hantu nigeze nguza nta n’ahandi nigeze nkura amafaranga nkayo bampaye ni ukuvuga ngo kuva Sacco ibyiringiro Uwikingi yatwegera byatanze umusaruro cyane, kuko mbere twumvaga amabanki tukumva ari ahantu kure cyane ,ariko aho ibigo by’imari bicirititse byatangiriye kutwegera natwe tukabigana byadufashije kwikura mu bukene. ”
Yakomeje agira ati “ubu tuvugana Sacco imaze kungeza ku nzu yanjye mu mugi utari uyu kandi yangejeje no ku isambu kuko umugore wanjye arahinga twayongeye ku yindi twari dufite. Ubu ngeze ku nguzanyo ya Miliyoni 2 Frw.”
“Kugira ngo ngere aha ngeze nuko mfata inguzanyo nkayikoresha icyo nayisabiye ntinyijyane mu bindi. Mbonereho bwire n’abandi bafata inguzanyo kujya babanza kwiga umushinga neza kugira ngo inguzanyo batse ibagirire umumaro nk’uko nanjye byagenze kandi nubu bigikomeje.”
Mukankwiro Phoibe ukora umwuga w’ubucuruzi akaba amaze imyaka igera ku munani akorana n’Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi, avuga ko mbere ataratangira gukorana na Sacco yahembwaga umushahara ungana n’ibihumbi 9,000 Frw.
Ati “Ntagira gukorana na Sacco natangire ku mafaranga make angana n’ibihumbi 200, 000Frw nkora akazi ko gucuruza inyama, nkora icyokezo hamwe na resitora ngenda nagura gake gake kugeza aho byazamutse ubu ngeze ku rwego rwo kugurizwa asaga Miliyoni 4 Frw, ibi byose kugira ngo bishoboke nuko sacco yatwegereye ikadutinyura kandi tukaba tuyisangamo.”
Yakomeje agira ati “Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi yangejeje kuri byinshi inguzanyo bampaye nayibyaje umusaruro niyubakiramo inzu yubucuruzi, Kandi ndacyakomeje gukora nk’itezimbere. Na none ndashishikariza abagore n’abakobwa kugana ibigo by’imari bicirititse bagafatayo inguzanyo kuko nanjye ubu aho ngeze mbikesha kuba narafashe inguzanyo muri Sacco.”
Niyibizi Vedaste watangiranye na Sacco Ibyiringiro Uwikingi, avuga ko mbere Sacco itarabegerezwa abari bafite ubushobozi buke badakorana n’izindi Banki ndetse babikaga amafaranga mu rugo akenshi bakayabwa, ariko aho Sacco zibegerejwe byakemuye ibibazo byinshi birimo n’ubujura.
Ati “Njyewe ngitangira gukorana na Sacco ibyiringiro Uwikingi natse inguzanyo y’ibihumbi 500 Frw mbiguramo ishyamba ribyarira inyungu mbashya kwishyura neza, bituma bampa n’indi kuko kugeza ubu ngeze ku nguzanyo ya Miliyoni 3.5 Frw, ni urugendo rutoroshye ariko rushoboka, urumva ko kugira ngo ibyo byose bishoboke haba hari imikoranire myiza hagati yacu n’ikigo cy’imari dukorana ari cyo umurenge Sacco ibyiringiro Uwikingi.”
Umucungamutungo w’Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi, Nteziryayo Emmanuel, ashimangira ko kwegereza abaturage Sacco byabaye imbarutso yo kubageza ku iterambere no kwigobotora ubukene kandi bakomeje gushishishikariza buri muturage kuba umunyamuryango.
Ati “Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi yahawe ibyangombwa by’ubuzima gatozi muri 2009 ibona Lisanse ya BNR iyemerera gukora nk’ikigo cy’imari giciriritse cyo kubitsa no kuguriza mu 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu turi mu rugendo rwo kwiteza imbere ndetse ko kubaka abanyamuryango bacu tubaha inguzanyo ku gihe.”
Yakomeje agira ati “Ubu dufite abanyamuryango ibihumbi 9047 muri bo abagore ni 3667 naho abagabo bakaba 4679 tukagura n’amatsinda 701 mu buryo bwo gutanga inguzanyo muri uyu mwaka wa 2024, abagabo bahawe inguzanyo ni 273 mu gihe abagore ari 87, abadamu baracyafite urugendo, ariko tuzakomeza kubigisha kugana ibigo byacu kugira ngo nabo barusheho kwiteza imbere ndetse bamenye amahirwe leta yabashyiriyeho bayabyaze umusaruro.”
“Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi yatangiranye amafanga make kuko ni umugabane shingiro wakusanwaga aho buri muntu yatangaga ibihumbi bitatu (3,000 Frw) ariko hari n’abatangaga ibice bitewe n’ubushobizi ,uyu munsi wa none tukaba tugeze ahashimishije n’ubwo urugendo rugikomeje aho tugeze ku mutungo wose ungana na Miliyoni 300,747,702 Frw ndetse umutungo bwite ari Miliyoni 144,036091 Frw n’umugabane shingiro ungana na Miliyoni 28,082500 Frw.”
Umurenge Sacco ibyiringiro Uwikingi ifite intego yo kugera kuri buri muturage utuye mu murenge wa Uwikingi mu karere ka Nyamagabe, akabitse ndetse akagurizwa kugira ngo urugendo batangiye rwo kwiteza imbere bakomeze barusigasire.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW i Nyamagabe