Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Nyamagabe: Sacco Ibyiringiro Uwinkingi yabereye abayigannye imbarutso yo kwikura mu bukene
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Nyamagabe: Sacco Ibyiringiro Uwinkingi yabereye abayigannye imbarutso yo kwikura mu bukene

INZIRA EDITOR
Yanditswe 13/06/2024
Share
SHARE

Abanyamuryango ba koperative yo kubitsa no kuguriza  Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi  mu Karere ka Nyamagabe barahamya ko  kuyigana byabaye imbarutso yo kwikura mu bukeneke no kuzamura bike bari batunze ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije mu kwiteza imbere.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, u Rwanda rwatangiye inzira yo kwiyubaka no kwihutisha iterambere, ahashyizweho uburyo bwose bushoboka bwatuma umunyarwanda  yiyumvamo ko  igihugu cye kimushigikiye   mu nzira yo kwiteza imbere,  ari naho Imirenge Sacco yashinzwe mu Rwanda.

Ahari hagamijwe  guteza imbere abatura ibaguriza ndetse ibabikira amafaranga bakava mu buryo bakoreshaga bwa gakondo urwo rugendo  rurakomeje   kugeza nubu.

Bamwe  mu bayobotse Ikigo cy’imari iciriritse cy’Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi mu karere ka Nyamagabe, barimo abacuruzi, abahinzi n’aborozi ndetse n’abandi bakora imyuga itandukanye bahamirije  INZIRA.RW ko   gukorana nayo byababereye imbarutso  yo kuva mu bukene.

Nkundimana Emmanuel w’imyaka 36 ukora umwuga w’ubusuderi akaba abumazemo imyaka 4 avuga ko kugana Sacco Ibyiringiro Uwikingi ikamuha inguzanyo byamufashije kwigurira imashini imufasha guteranya inzugi, kuko mbere yakoraga izibiti ariko ubu arakora metariki biturutse ku nguzanyo yahawe na Sacco akayikoresha neza  ikamugeza kucyo yifuzaga kugeraho.

Ati “Navuye ku ishuri ngana Sacco  impa inguzanyo ingana n’ibihumbi 600 Frw,  ngura ibikoresho byo kwifashisha mu busuderi harimo imashi  isudira n’ibindi bikoresho, mpita  nshinga iseta yo gusudira inzugi za metariki. Nta handi hantu nigeze nguza  nta n’ahandi nigeze nkura amafaranga nkayo bampaye  ni ukuvuga ngo kuva Sacco ibyiringiro Uwikingi yatwegera byatanze umusaruro cyane, kuko mbere twumvaga amabanki tukumva ari ahantu kure cyane ,ariko aho ibigo by’imari bicirititse byatangiriye kutwegera natwe tukabigana  byadufashije kwikura mu bukene. ”

Yakomeje agira ati “ubu tuvugana Sacco imaze kungeza ku nzu yanjye mu mugi utari uyu kandi yangejeje no ku isambu kuko umugore wanjye arahinga twayongeye ku yindi twari dufite. Ubu ngeze ku nguzanyo ya Miliyoni 2 Frw.”

“Kugira ngo ngere aha ngeze nuko  mfata inguzanyo nkayikoresha icyo nayisabiye ntinyijyane mu bindi. Mbonereho bwire n’abandi bafata inguzanyo kujya babanza kwiga umushinga neza kugira ngo inguzanyo batse ibagirire umumaro nk’uko nanjye byagenze kandi nubu bigikomeje.”

Mukankwiro Phoibe ukora umwuga w’ubucuruzi  akaba amaze imyaka igera ku munani akorana n’Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi,  avuga ko mbere ataratangira gukorana na Sacco yahembwaga umushahara ungana n’ibihumbi 9,000 Frw.

Ati “Ntagira gukorana na Sacco natangire ku mafaranga make angana n’ibihumbi 200, 000Frw nkora akazi  ko gucuruza inyama, nkora icyokezo hamwe na resitora ngenda nagura gake gake kugeza aho byazamutse ubu ngeze ku rwego rwo kugurizwa asaga  Miliyoni 4 Frw, ibi byose kugira ngo bishoboke nuko  sacco yatwegereye ikadutinyura kandi tukaba tuyisangamo.”

Yakomeje agira ati “Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi yangejeje kuri byinshi inguzanyo bampaye nayibyaje umusaruro niyubakiramo inzu yubucuruzi, Kandi ndacyakomeje gukora nk’itezimbere. Na none ndashishikariza abagore n’abakobwa   kugana ibigo by’imari bicirititse bagafatayo inguzanyo  kuko  nanjye  ubu aho ngeze mbikesha kuba narafashe inguzanyo  muri Sacco.”

Niyibizi Vedaste   watangiranye na Sacco Ibyiringiro Uwikingi, avuga ko mbere Sacco itarabegerezwa abari bafite ubushobozi buke badakorana n’izindi Banki  ndetse babikaga amafaranga  mu rugo akenshi bakayabwa, ariko aho Sacco zibegerejwe byakemuye ibibazo byinshi birimo n’ubujura.

Ati “Njyewe ngitangira gukorana na Sacco ibyiringiro Uwikingi natse inguzanyo y’ibihumbi 500 Frw mbiguramo ishyamba  ribyarira inyungu mbashya kwishyura neza, bituma bampa n’indi kuko kugeza ubu ngeze ku nguzanyo ya Miliyoni 3.5 Frw, ni urugendo rutoroshye ariko rushoboka, urumva  ko kugira ngo ibyo byose bishoboke haba hari imikoranire myiza hagati yacu n’ikigo cy’imari dukorana ari cyo umurenge Sacco ibyiringiro Uwikingi.”

Umucungamutungo w’Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi, Nteziryayo Emmanuel, ashimangira ko  kwegereza abaturage Sacco byabaye imbarutso yo kubageza ku iterambere no kwigobotora ubukene kandi  bakomeje gushishishikariza buri muturage kuba umunyamuryango.

Ati “Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi yahawe ibyangombwa by’ubuzima gatozi muri 2009 ibona Lisanse ya BNR iyemerera gukora nk’ikigo cy’imari giciriritse cyo kubitsa no kuguriza mu 2012, kuva icyo gihe kugeza ubu  turi mu rugendo rwo kwiteza imbere ndetse ko kubaka abanyamuryango bacu tubaha inguzanyo ku gihe.”

Yakomeje agira ati “Ubu dufite abanyamuryango ibihumbi 9047 muri bo abagore ni 3667 naho abagabo bakaba 4679 tukagura n’amatsinda 701 mu buryo bwo gutanga inguzanyo muri uyu mwaka wa 2024, abagabo bahawe inguzanyo ni 273 mu gihe abagore ari 87, abadamu baracyafite urugendo, ariko tuzakomeza kubigisha kugana ibigo byacu kugira ngo nabo barusheho kwiteza imbere ndetse bamenye amahirwe leta yabashyiriyeho bayabyaze umusaruro.”

“Umurenge Sacco Ibyiringiro Uwikingi yatangiranye amafanga make kuko  ni umugabane shingiro wakusanwaga  aho buri muntu yatangaga ibihumbi bitatu (3,000 Frw) ariko hari n’abatangaga ibice bitewe n’ubushobizi ,uyu munsi wa none tukaba tugeze ahashimishije n’ubwo urugendo rugikomeje aho tugeze ku mutungo wose ungana na Miliyoni 300,747,702 Frw ndetse  umutungo bwite ari Miliyoni 144,036091 Frw  n’umugabane shingiro ungana na Miliyoni 28,082500 Frw.”

Umurenge Sacco ibyiringiro Uwikingi ifite intego yo kugera kuri buri muturage utuye mu murenge wa Uwikingi  mu karere ka Nyamagabe, akabitse ndetse akagurizwa  kugira ngo urugendo batangiye rwo kwiteza imbere   bakomeze  barusigasire.

Abagore ntibatanzwe mu gukorana na SACCO
NIYIBIZI Vedaste watangiranye na SACCO Uwinkingi arayivuga imyato
Nkundimana Emmanuel inguzanyo yahawe na SACCO yamufashije kwagura akazi ke

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW i Nyamagabe

INZIRA EDITOR 24/06/2024 13/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?