Abahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, baravuga ko bahinduye imyumvire baca ukubiri n’ubuhinzi bwa gakondo none bakora ubuhinzi bwa kijyambere buzamura umusaruro bagasagurira amasoko.
Ni ibintu bakesha ubumenyi bavoma ku bize muri kaminuza ubuhinzi, ibyatumye bava ku guhinga ibirayi byo kwirira no kwimara ipfa, bayoboka ubuhinzi bugezweho busagurira n’amasoko kuko umusaruro wikubye inshuro zirenga enye.
Umwe mu bahinzi batuye mu Murenge wa Ruheru, Iyamuremye Claver, yemeza ko yamaze kuyoboka ubuhinzi bw’ibirayi bugezweho kandi umusaruro urivugira kuko asigaye arya akanagurisha.
Yagize ati “Jyewe nahingaga ibirayi mu buryo bwo gushaka ibyo kurya kuko ibyo guhingira isoko ntabyo nitagaho. Ariko nyuma yo guhura na bariya bantu bize ubuhinzi muri kaminuza, ubu navuye ku guhinga ari ebyiri nahingaga nshaka ibyo kurya ubu ngeze kuri ari zigera kuri 24 ku nasobanukiwe ko nshobora guhinga ibirayi ngamije kongera umusaruro njyana ku isoko.”
Undi muhinzi w’ibirayi yemeza ko ubumenyi yarahuye ku bize ubuhinzi muri Kaminuza bwamufashije kuyoboka ubuhinzi bugezweho.
Ati “Rero ntabwo nakubwira byinshi icyo navuga rwose ni uko nahuye n’abanyabwenge bakanyereka ko ubuhinzi nsuzugura nshobora kubukora kinyamwuga bukanteza imbere, ku buryo ubu nanjye igihingwa cy’ibirayi nahingaga ngamije kurya gusa nagishyize imbere nkava kuri ari zitarenze ebyiri nahingaga ubundii ngahinga ibindi bihingwa, nkaba ngeze kuri ari zirenga 15 mpingaho ibirayi. Muri make baramfashije.”
Umuhinzi w’ibira Byumvuhore Pierre, unahagarariye ihuriro ry’abize ubuhinzi bakomoka mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko nyuma yo kuganira n’abahinzi ubuhinzi bakoraga bwahindutse, ndetse nko mu Murenge wa Ruheru ubuso bahingaho ibirayi bwarazamutse buva kuri hegitari 50 bukagera kuri hegitari 200.
Yagize ati “Nyuma yo kurangiza kwiga ubuhinzi twatekereje kwihuza tukajya guteza imbere aho tuvuka, rero ubu dufatanya n’abahinzi tukaganira ku buhinzi buvuguruye bwongera umusaruro, kandi byatanze umusaruro kuko nk’urugero naguha nibura mu Murenge wa Ruheru honyine nyuma yo kuganira n’abahinzi, ubutaka bahingagaho ibirayi bwazamutse bukagera kuri hegitari 200, kandi ni yo ntumbero dufite yo gukomeza kubaka ubuhinzi bubyarira umusaruro ababukora.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Nyaruguru Mbonyisenge Thomas ahamya ko aba barangije kaminuza mu buhinzi usibye kubafasha kwigisha abahinzi banafasha Akarere kubona imbuto y’ibirayi nziza.
Ati “Ni byo bariya barangije kaminuza mu buhinzi ihuriro bashinze riri kugira akamaro. Kuko usibye kwigisha abahinzi ubu bari kudufasha mu butubuzi bw’imbuto nziza y’ibirayi, ndetse akarere kakaba karabahaye n’ubutaka bwo gukoreraho ubwo butubuzi bw’imbuto. Rero bafite akamaro gakomeye kuko hari imyumvire bahinduye y’abahinzi ku buryo babafatiyeho urugero bagahindura uko bahingaga ntibite ku myaka bahinze.”
Mu Karere ka Nyaruguru igihingwa cy’ibirayi gihingwa ku buso bungana na hegitari 9 000, hakenerwa imbuto nibura toni zigera ku bihumbi 18, bishatse kuvuga ko abo bagize ihuriro ry’abarangije muri kaminuza bize ubuhinzi, akarere gafite intego yo kuzabaha ikigega cyo guhunikamo imbuto kiri kubakwa mu Murenge wa Ruheru ngo bakomeza kuzamura imbuto y’ibirayi batubura.
INZIRA.RW