Abagore120 bibumbiye muri Koperative « Duhingire isoko » biyemeje gukuba kabiri amafaranga Miliyoni 2,3 binjije nk’inyungu bakuye mu buhinzi bwabo mu mwaka ushize.
Abo bagore ni abo mu kagari ka Uwamusebeya mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.Uyu muhigo bawuhize nyuma yo gushyikirizwa impano y’imashini ebyiri zuhira imyaka, bahawe n’akarere kabo.
Claudette Muhimpundu, Umuyobozi w’iyo Koperative yatangaje ko izi mashini zuhira zigiye kubafasha guhinga no mu gihe cy’impeshyi, ibi bikazabafasha gukuba kabiri umusaruro wabo, ibyo bikajyana n’amafaranga y’inyungu babona.
Yagize ati “Umwaka ushize twabonye inyungu ya Miliyoni 2,3 Frw.Ku mboga n’imbuto dusanzwe duhinga noneho twari twarengejeho no guhinga ibirayi.
Izi mashini zuhira twahawe twiteguye kuzibyaza umusaruro tugahinga no mu gihe cy’impeshyi,ibyo rero bizadufasha gukuba kabiri umusaruro kandi ibyo bizajyana n’amafaranga dukura mu musaruro.”
Ibi kandi byashimangiwe na Elvanie Niyigena, umunyamuryango w’iyo Koperative, ati “Iyo mpano twahawe izatugirira akamaro cyane, irashimangira uburyo Leta yacu idushyigikiye kandi natwe ntabwo tuzayitenguha, tugiye guharanira gukuba kabiri umusaruro dukoresheje izo mashini baduhaye.”
Izi mashini Akarere ka Nyaruguru kashyikirije aba bagore zifite agaciro k’amafaranga hafi Miliyoni 1 y’u Rwanda.
Koperative Duhingire isoko ikorera ubuhinzi mu gishanga gihana imbibe n’u Burundi, ku buso bwa hegitari hafi eshatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier, yavuze ko izi mashini zahawe aba bahinzi mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro, asaba abagize iyo koperative kuzibyaza umusaruro.
Ati “Muzibyaze umusaruro, mwongere umusaruro w’ubuhinzi ubundi mutere intambwe igana imbere musezere icyiciro cy’abakene.
Gahunda y’Akarere kacu ni ugutera ingabo mu bitugu abahinzi banini ndetse n’abaciriritse kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi, bahinge no mu gihe cy’izuba ni byo bizatuma ibiciro ku isoko bidatumbagira.”
Mu ruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yari aherutse kugirira muri uwo murenge wa Ruheru, aba bagore bari bamugaragarije ko kutagira imashini zuhira bibangamira ubuhinzi bwabo, abemerera ko Leta izabafasha kuzibona, none igisubizo gihise kiboneka mu gihe gito.