Mu myaka 30 ishize harashimwa intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’ubukerarugendo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturiye za Parike.
Kimwe mu bigaragaza impinduka muri uru rwego ni imicungire mibi ya za pariki z’igihugu, aho abaturage binjiraga muri za pariki uko bishakiye, ndetse inyamaswa zigahohoterwa na ba rushimusi bashakaga inyama n’ibindi bikomoka kuri izi nyamaswa.
Mukarubibi Agnes ufite imyaka 35 ukora akazi ko gutwaza ba mukerarugendo basura pariki y’igihugu y’Ibirunga, avuga ko mu myaka 30 ishize nk’abayituriye babonaga ntacyo ibamarira atari ugushimutamo inyamaswa ziribwa n’izifite ibizikomokaho bigurishwa.
Ati “Ababyeyi bacu bajyaga gutega natwe tukajya gutashya bakatwereka nuko baboha imirunga bajya gutegesha hafatwa ingagi cyangwa imbogo twarabiryaga tukumvako ari icyo parike itumariye.”
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu myaka 19 ishize abana b’ingagi 397 baravutse bitwa amazina mu birori byo kwita izina abana b’Ingagi.
Mwaka wa 2017, Perezida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori byo kwita izina abana b’Ingagi yibukije ko urusobe rw’ibinyabuzima bigomba gukomezwa kubungabungwa.
Yagize ati “Ibidukikije tukabirinda tukanabirindamo izo ngagi n’izindi nyamaswa ndetse nayo mashyamba , ibyimeza byose aho ngaho bifite ubwo burenganzira bwo kubaho ariko cyane cyane muri uko kubirinda ngo bibeho tubifitemo n’izindi nyungu.”
Kuva mu mwaka 2005 binyuze muri gahunda yo gusaranganya ibikomoka mu bukerarugendo abaturiye Parike z’Igihugu bamaze gusaranganywa asaga miliyari 10Frw yabafashije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’imiryango yabo. Arenga miliyari 2.5Frw amaze gukoreshwa mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu Karere ka Musanze.
Mu myaka 30 ishize bahereye kuri koperative 2 zifite abanyamuryango 37, kugeza uyu munsi bageze ku makoperative arenga 45 agizwe n’abanyamuryango ibihumbi birenga 4, akaba amaze guterwa inkuga irenga miliyari zigera kuri 2 Frw mu myaka 15 ishize.
Aya makoperative afite ubushobozi bwo kwinjiza hagati ya miliyoni 10 na 15 Frw buri kwezi mu bikorwa bakora.
Mu mwaka 2010 Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo African parks agamije kubungabunga parike y’Akagera, kuva icyo gihe yarazitiwe ndetse hagarurwamo n’inyamaswa zari zaracitse, zirimo intare n’inkura.
Kugeza aho kuri ubu parike y’Akagera icumbikiye inyamaswa eshanu z’inkazi arizo inzovu, inkura, intare,ingwe n’imbogo, ibi byatumye abasura parike y’Akagera bikuba incuro zisaga 10 ugereranyije n’ibihumbi 5 bayisuye muri 2010.
Itangishaka Justas, Utembereza ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera avuga ko inyamaswa zibamo zororotse.
Ati “ikigo African parks cyabafashije kubona inkura, aho zageze mu Rwanda mu 2017, ubu muri parike y’Akagera harimo ingwe zigera ku 100 inzovu 140, imbogo zirenga ibihumbi 2500 naho Intare 60.”
Inyamaswa z’inyamabere nini zibarizwa muri pariki y’Akagera zavuye ku bihumbi Bitanu zigera kuri 13 mu myaka 14 ishize, ibi byiyongeraho ko iyi pariki icumbikiye ubwoko bw’inyoni busaga 300.
Mu myaka 30 ishize Nyungwe yari ishyamba cyimeza ariko yabaye Pariki y’Igihugu mu mwaka 2005 itangira kurindwa abahigi na barushimusi bayangizaga. Kuri ubu yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, ba mukerarugendo bavuye ku bihumbi bitanu mu mwaka wa 2010 bagera ku bihumbi 24 mu 2023.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW