Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Parike z’Igihugu zikubye kabiri, amadovize ariyongera- Ubukerarugendo mu myaka 30 ishize
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubukerarugendo

Parike z’Igihugu zikubye kabiri, amadovize ariyongera- Ubukerarugendo mu myaka 30 ishize

INZIRA EDITOR
Yanditswe 01/04/2024
Share
SHARE

Mu myaka  30 ishize harashimwa intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’ubukerarugendo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturiye za Parike.

Kimwe mu bigaragaza impinduka muri uru rwego ni imicungire mibi ya za pariki z’igihugu, aho abaturage binjiraga muri za pariki uko bishakiye, ndetse inyamaswa zigahohoterwa na ba rushimusi bashakaga inyama n’ibindi bikomoka kuri izi nyamaswa.

Mukarubibi Agnes  ufite imyaka 35 ukora akazi ko gutwaza ba mukerarugendo basura pariki y’igihugu y’Ibirunga, avuga ko mu myaka 30 ishize nk’abayituriye babonaga ntacyo ibamarira atari ugushimutamo inyamaswa ziribwa  n’izifite ibizikomokaho bigurishwa.

Ati  “Ababyeyi bacu bajyaga gutega natwe tukajya gutashya bakatwereka nuko baboha imirunga bajya gutegesha hafatwa ingagi cyangwa imbogo twarabiryaga tukumvako ari icyo parike itumariye.”

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga  mu Karere ka Musanze  mu Ntara y’Amajyaruguru,  mu myaka 19 ishize  abana b’ingagi 397 baravutse bitwa amazina  mu birori byo kwita izina abana  b’Ingagi.

Mwaka wa 2017, Perezida wa Repulika  y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori byo kwita izina abana b’Ingagi yibukije ko urusobe rw’ibinyabuzima  bigomba gukomezwa kubungabungwa.

Yagize ati “Ibidukikije  tukabirinda tukanabirindamo  izo ngagi n’izindi nyamaswa  ndetse nayo mashyamba , ibyimeza byose  aho ngaho bifite ubwo burenganzira  bwo kubaho ariko cyane cyane  muri uko kubirinda ngo bibeho tubifitemo n’izindi nyungu.”

Kuva mu mwaka  2005  binyuze muri gahunda yo gusaranganya ibikomoka mu bukerarugendo  abaturiye Parike z’Igihugu bamaze gusaranganywa asaga miliyari 10Frw yabafashije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’imiryango yabo. Arenga miliyari 2.5Frw amaze gukoreshwa mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu Karere ka Musanze.

Mu myaka 30 ishize bahereye kuri koperative 2 zifite abanyamuryango  37,  kugeza uyu munsi  bageze ku makoperative arenga 45 agizwe n’abanyamuryango  ibihumbi birenga  4, akaba amaze guterwa inkuga irenga miliyari zigera kuri 2 Frw mu myaka 15 ishize.

Aya makoperative afite ubushobozi bwo kwinjiza  hagati ya miliyoni 10 na 15 Frw buri kwezi mu bikorwa bakora.

Mu mwaka 2010 Leta y’u Rwanda  yagiranye amasezerano n’ikigo African parks agamije kubungabunga  parike y’Akagera, kuva icyo gihe yarazitiwe ndetse hagarurwamo n’inyamaswa zari  zaracitse, zirimo intare n’inkura.

Kugeza aho kuri ubu parike y’Akagera icumbikiye  inyamaswa eshanu z’inkazi  arizo inzovu, inkura, intare,ingwe n’imbogo, ibi byatumye abasura parike y’Akagera  bikuba incuro zisaga 10  ugereranyije n’ibihumbi 5 bayisuye  muri 2010.

Itangishaka   Justas, Utembereza ba mukerarugendo  muri Pariki y’Akagera  avuga ko inyamaswa zibamo zororotse.

Ati “ikigo African parks cyabafashije kubona inkura, aho zageze mu Rwanda mu 2017, ubu muri parike y’Akagera  harimo ingwe zigera ku 100  inzovu 140, imbogo zirenga ibihumbi 2500 naho Intare 60.”

Inyamaswa z’inyamabere nini zibarizwa muri pariki y’Akagera zavuye ku bihumbi Bitanu zigera kuri 13  mu myaka 14 ishize, ibi byiyongeraho ko   iyi pariki icumbikiye  ubwoko bw’inyoni  busaga 300.

Mu myaka 30 ishize Nyungwe yari ishyamba cyimeza  ariko yabaye Pariki y’Igihugu mu mwaka 2005  itangira kurindwa abahigi na barushimusi  bayangizaga. Kuri ubu yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, ba mukerarugendo bavuye ku bihumbi bitanu mu mwaka wa 2010 bagera ku bihumbi 24 mu 2023.

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwateye intambwe igaragara mu myaka 30 ishize
Abaturiye za Parike baganuzwa ku madovize

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 01/04/2024 01/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?