Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yahamije ko amajyambere u Rwanda rwifuza akozwaho Imitwe y’intoki
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yahamije ko amajyambere u Rwanda rwifuza akozwaho Imitwe y’intoki

INZIRA EDITOR
Yanditswe 09/07/2024
Share
SHARE

Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yahamije ko iterambere u Rwanda rwufuza riri gukozwaho iimitwe y’intoki biturutse ku mikoranire ya buri wese.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yagaragaje ko ibyiza biri imbere kandi u Rwanda rwifuzwa ruri bugufi.

Ati “Batubwiye ko muhinga, mweza, mworora ariko ibyiza kurusha inshuro nyinshi, ibyo tugezeho biri imbere. Ni ho tugana, turacyari kumwe rwose, amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki biturutse mu mikorere, biturutse mu mbaraga, biturutse mu bwenge n’ubumenyi mwebwe mufite cyane cyane nk’abantu bato.”

Paul Kagame yavuze ko abasenye igihugu bagisize mu mage no mu gahinda, ariko  uyu munsi wa none kiri mu maboko meza y’abaturarwanda bishyize hamwe kandi bari mu cyerekezo kimwe cyo kwiyubakira u Rwanda bakarugeza kure.

Yagize ati “Ubukene, ubujiji, indwara, ibyo byajyanye na bariya bagiye. Abari barangije igihugu na mbere yaho imyaka myinshi, abo bajyanye nabyo, twe turi bashya. Ibyo dukwiye kwikorera, gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi nibyo navugaga bihera kuri buri wese, bihera ku mutekano, imiyoborere myiza, bihera ku kutagira usigara inyuma.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yagaragaje ko umutekano ari inkingi y’amajyambere arambye ndetse n’iterambere.

Ati “Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Tukirinda tukanarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana ikibazo gisigaye ni amajyambere”

Paul Kagame ni umwe mu bakandida bari kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yijeje ko iterambere abanyarwanda bifuza rikozwaho imitwe y’intoki

 

Ibyishimo byari byinshi
I Gicumbi bamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 09/07/2024 09/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?