Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo Afurika ihura nabyo byabonerwa umuti mu gihe cyose habaho ubufatanye no guhindura imikorere mu nzego zose z’imiyoborere na politike.
Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro, inama y’ihuriro ry’abayobozi bakuru b’ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.
Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 16 Gicurasi 2024, Nibwo iyi nama y’ihuriro ry’abayobozi bakuru b’ibigo by’Afurika iteraniye “Africa CEO Forum” yatangirijwe I Kigali, aho ihurije hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada n’umugore we Nana Trovoada. Harimo kandi na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé.
Perezida Paul Kagame afungura iyi nama ku mugaragaro yavuze ko gukorana hagati y’abikorera na Leta muri Afurika, byatanga umusaruro ndetse bigakemura n’ibibazo bigenda bigaragara kuri uyu mugabane .
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abikorera bagira uruhare runini mu iterambere ry’ Afurika ndetse n’Isi muri rusange, ndetse byagaragaye ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’abikorere mu gihe cya Covid 19 no mu bibazo by’imihindagurikire y’ikirere bigenda byiyongera muri Afurika n’Isi muri rusange.
Yagize ati “Byatwigishije amasomo menshi, muri byo harimo kuba hakenewe gukorana bya hafi hagati y’urwego rw’abikorera na Leta… Mu myaka myinshi, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho, zishobora gukemuka mu gihe dukoreye hamwe. Ku mugabane wacu ni ingenzi cyane kubaka ubushobozi bwo kubasha gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.”
Perezida Kagame yagaragaje ko uko Afurika yunga ubumwe, ari nabyo bizatuma gukorana n’abafatanyabikorwa birushaho gutanga umusaruro, bityo ko mu gihe abacuruzi muri Afurika bahuza imbaraga ari amahirwe yo kwaguka ku isoko ndetse binatuma ku isoko habaho ihiganwa.
Ibindi umukuru w’igihugu yagarutseho nuko ubwo hashyirwagaho isoko rusange rya Afurika intego nyamukuru kwari ukubakira ubushobozi abatuye umugabane w’ Afurika no kubyaza umusaruro umutungo kamere uboneka kuri uyu mugabane.
Ati “Biteye impungenge kuba umubare w’abaturage ba Afurika bari mu cyiciro giciriritse ukomeje kwiyongera, nyamara uyu mugabane wihariye 20% by’abaturage bose b’Isi. Mu 2050, bazaba ari 25% […] muri iki kinyejana, Afurika izaba Umugabane ukomeye mu bukungu, ariko kugira ngo tugere ku iterambere, tugomba kuzamura imyumvire yacu.”
Perezida Kagame yabukije abarenga ibihumbi 2000 bitabiriye iyi nama ko haramutse habayeho ubufatanye, imbogamizi n’ibibazo byose Afurika ihura nabyo byabonerwa umuti, ndetse ari ingenzi kubaka ubushobozi bufasha umugabane w’ Afurika guhangana n’ibibazo wahura na byo byose no kubyigobotora byihuse.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW