Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yasabye Afurika guhindura imikorere kugira ngo igere ku iterambere yifuza
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yasabye Afurika guhindura imikorere kugira ngo igere ku iterambere yifuza

INZIRA EDITOR
Yanditswe 16/05/2024
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko  ibibazo Afurika ihura nabyo byabonerwa umuti   mu gihe cyose habaho ubufatanye no guhindura imikorere mu nzego zose z’imiyoborere na politike.

Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro, inama  y’ihuriro  ry’abayobozi bakuru b’ibigo byo  muri Afurika, Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 16 Gicurasi  2024, Nibwo iyi nama y’ihuriro  ry’abayobozi  bakuru  b’ibigo by’Afurika iteraniye “Africa CEO Forum” yatangirijwe I Kigali, aho ihurije hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada n’umugore we Nana Trovoada. Harimo kandi na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé.

Perezida Paul Kagame  afungura iyi nama ku mugaragaro yavuze ko  gukorana  hagati y’abikorera na Leta  muri Afurika, byatanga umusaruro ndetse bigakemura n’ibibazo bigenda bigaragara kuri uyu mugabane .

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko  abikorera  bagira uruhare runini mu iterambere ry’ Afurika ndetse n’Isi muri rusange, ndetse byagaragaye ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’abikorere  mu gihe cya Covid 19 no mu bibazo by’imihindagurikire y’ikirere bigenda  byiyongera muri Afurika n’Isi muri rusange.

Yagize ati  “Byatwigishije amasomo  menshi, muri byo harimo kuba hakenewe  gukorana bya hafi  hagati y’urwego rw’abikorera na Leta… Mu myaka myinshi, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho, zishobora gukemuka mu gihe dukoreye hamwe. Ku mugabane wacu ni ingenzi cyane kubaka ubushobozi bwo kubasha gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.”

Perezida Kagame yagaragaje ko uko Afurika yunga ubumwe, ari nabyo bizatuma gukorana n’abafatanyabikorwa birushaho gutanga umusaruro, bityo ko mu gihe abacuruzi muri Afurika bahuza imbaraga ari amahirwe yo kwaguka ku isoko ndetse binatuma ku isoko habaho ihiganwa.

Ibindi umukuru w’igihugu yagarutseho nuko  ubwo hashyirwagaho  isoko rusange rya Afurika   intego nyamukuru kwari  ukubakira  ubushobozi abatuye umugabane w’ Afurika  no kubyaza umusaruro umutungo kamere uboneka kuri uyu mugabane.

Ati “Biteye impungenge  kuba umubare w’abaturage ba Afurika  bari mu cyiciro giciriritse  ukomeje kwiyongera,  nyamara uyu mugabane wihariye 20% by’abaturage bose b’Isi. Mu 2050, bazaba ari 25% […] muri iki kinyejana, Afurika izaba Umugabane ukomeye mu bukungu, ariko kugira ngo tugere ku iterambere, tugomba kuzamura imyumvire yacu.”

Perezida  Kagame yabukije abarenga ibihumbi 2000 bitabiriye iyi nama ko haramutse  habayeho ubufatanye,  imbogamizi n’ibibazo byose Afurika ihura nabyo    byabonerwa umuti, ndetse   ari ingenzi  kubaka ubushobozi  bufasha umugabane w’ Afurika  guhangana n’ibibazo wahura na byo  byose  no  kubyigobotora byihuse.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika icyeneye guhindura imyumvire
Abikorera muri Afurika basabwe guhuza imbaraga
Abagera ku 2000 nibo bitabiriye inama ya Africa CEO Forum 

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 16/05/2024 16/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?