Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ifite umukoro wo kwigira kuri Koreya y’Epfo yabashije kugera kuri byinshi mu gihe gito.
Ibi yabigarutseho, kuri uyu wa 3 Kamena 2024 ubwo yari yitabiriye inama ya mbere ihuje umugabane wa Afurika na Koreya y’Epfo.
Perezida Paul Kagame yibukije bagenzi bitabiriye inama ko kuba Koreya y’Epfo yarabashije kugera kuri byinshi mu gihe gito ari urugero rwiza ko na Afurika itakomeza kuba umugabane w’ubukene n’ibibazo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Koreya y’Epfo ari urugero rwiza kuri Afurika, umugabane wigira kandi wihagije.
Ati “ Ibyo Koreya yagezeho ni ikimenyetso cy’uko mu gihe gito ibintu by’agaciro bishobora kugerwaho. Ese ibi ntibiduha umukoro wo kwibaza impamvu Afurika kugeza n’ubu ikiri ahantu higanje ubukene?”
Yakomeje agira ati “Ese haba hari ibisobanuro by’impamvu Afurika itari umugabane winjiza amafaranga menshi? Afurika ishobora kwihuta cyane kandi nta bundi buryo bwiza nko kwibanda ku gutekana, ubuzima, uburezi, ndetse n’ikoranabuhanga.”
Muri iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yanagarutse ku mubano wa Koreya n’u Rwanda, aho yavuze ko ibihugu byombi byibanze ku guhanga udushya, kuzana ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.
Ati “Ubufatanye na Koreya bwibanze ku kuzana udushya, bifasha kuzana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda no muri Afurika vuba.”
“Iyi nama itwibutsa ko kandi n’ibindi byinshi bishobora gukorwa. Kuva ku bwengebuhangano na za robo, kugeza ku bikoresho bito bya kirimbuzi, kugeza mu bijyanye n’ingufu hamwe n’ibikoresho fatizo, Afurika na Koreya bigomba gukorana.”
Iyi nama mpuzamahanga ihuza Koreya y’Epfo n’umugabane w’Afurika, yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihungu na za Guverinoma barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluh Hassan, uwa Kenya, William Ruto n’abandi batandukanye.
Iyi nama iri kubera muri Koreya y’Epfo iyobowe na Perezida w’iki gihungu, Yoon Suk Yeol ndetse na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed El Ghanzouani unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza twese duhuriyeho, Iterambere rihuriweho, Kuramba no Kwishyira hamwe.”
Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW