Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira kuri Koreya igahashya ubukene
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira kuri Koreya igahashya ubukene

INZIRA EDITOR
Yanditswe 04/06/2024
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ifite umukoro wo kwigira kuri Koreya y’Epfo yabashije kugera kuri byinshi mu gihe gito.

Ibi yabigarutseho, kuri uyu wa 3 Kamena 2024 ubwo yari yitabiriye inama ya mbere ihuje umugabane wa Afurika na Koreya y’Epfo.

Perezida Paul Kagame yibukije bagenzi bitabiriye inama ko kuba Koreya y’Epfo yarabashije kugera kuri byinshi mu gihe gito ari urugero rwiza ko na Afurika itakomeza kuba umugabane w’ubukene n’ibibazo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Koreya y’Epfo ari urugero rwiza kuri Afurika, umugabane wigira kandi wihagije.

Ati “ Ibyo Koreya yagezeho ni ikimenyetso cy’uko mu gihe gito ibintu by’agaciro bishobora kugerwaho. Ese ibi ntibiduha umukoro wo kwibaza impamvu Afurika kugeza n’ubu ikiri ahantu higanje ubukene?”

Yakomeje agira ati “Ese haba hari ibisobanuro by’impamvu Afurika itari umugabane winjiza amafaranga menshi? Afurika ishobora kwihuta cyane kandi nta bundi buryo bwiza nko kwibanda ku gutekana, ubuzima, uburezi, ndetse n’ikoranabuhanga.”

Muri iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yanagarutse ku mubano wa Koreya n’u Rwanda, aho yavuze ko ibihugu byombi byibanze ku guhanga udushya, kuzana ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.

Ati “Ubufatanye na Koreya bwibanze ku kuzana udushya, bifasha kuzana ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda no muri Afurika vuba.”

“Iyi nama itwibutsa ko kandi n’ibindi byinshi bishobora gukorwa. Kuva ku bwengebuhangano na za robo, kugeza ku bikoresho bito bya kirimbuzi, kugeza mu bijyanye n’ingufu hamwe n’ibikoresho fatizo, Afurika na Koreya bigomba gukorana.”

Iyi nama mpuzamahanga ihuza Koreya y’Epfo n’umugabane w’Afurika, yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihungu na za Guverinoma barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluh Hassan, uwa Kenya, William Ruto n’abandi batandukanye.

Iyi nama iri kubera muri Koreya y’Epfo iyobowe na Perezida w’iki gihungu, Yoon Suk Yeol  ndetse na mugenzi we wa Mauritania, Mohamed El Ghanzouani unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza twese duhuriyeho, Iterambere rihuriweho, Kuramba no Kwishyira hamwe.”

Perezida Kagame yasabye bagenzi ba Afurika kwigira kuri Koreya y’Epfo

Patrick SIBOMANA/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 04/06/2024 04/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?