Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yasabye amahanga kumva ko gutera imbere kwa Afurika Isi nayo iba iterambere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yasabye amahanga kumva ko gutera imbere kwa Afurika Isi nayo iba iterambere

INZIRA EDITOR
Yanditswe 29/05/2024
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu gihe umugabane w’Afurika utera imbere, ari nako Isi iterimbere bityo ko amahanga akwiye kubaha ibitekerezo by’abanyafurika.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Gicurasi 2024, ubwo yari i Nairobi muri Kenya, aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka itegurwa na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB).

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu avuga ko aharanira inyungu rusange, ariko agaheza umugabane w’Afurika.

Agaragaza ko mu myaka mirongo iri imbere, umugabane wa Afurika ari wo mugabane uzaba utera imbere byihuse ugereranyije n’indi migabane, ariyo mpamvu bikwiye ko uhabwa amahirwe awufasha kugera kuri iyi ntego.

Ati “Umuntu aharanira inyungu z’abatuye Isi ate kandi aheza umugabane wacu? Kandi urebye uko ibintu bimeze, ahantu honyine hazaba hatera imbere byihuse mu myaka mirongo iri imbere ni muri Afurika.”

Umukuru w’Igihugu yatangarije abitabiriye iyi nama ko Afurika itazakomeza gutegereza ko ibi byifuzo bishyirwa mu bikorwa, ahubwo ko izafata iya mbere iharanira kugera ku ntego yihaye.

Yagize ati “Bakwiye kwemera bimwe mu bitekerezo byacu mu nyungu zabo, kuko iyo Afurika itera imbere, Isi yose iba itera imbere. Ariko Afurika ntabwo yategereza guhabwa aya mahirwe n’undi, ahubwo tugomba kujya imbere ku murongo, turwanira uburenganzira bwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abo ku yindi migabane bitabwaho cyane n’inzego zitera inkunga ibikorwa by’iterambere kandi bo baba badafite ubushake bwo guharanira impinduka ku Isi, nyamara Afurika yo ifite inyota yo kubyaza umusaruro amahirwe ihabwa.

Ati “Bishoboke ko uburyo izi nzego zubatsemo bugirira inyungu abo mu bice bimwe by’Isi, bo badashishikajwe no kubona impinduka kubera ko bibaha uburyo bwo kugenzura, bakavugira ku mitungo y’abandi bantu. Si uko abantu batabyumva. Nkatwe Afurika tubyumva neza kubera ko bitugiraho ingaruka. Ariko abandi bafite ububasha n’ubugenzuzi bo bagira inyungu mu gutuma impinduka zigenda gake.”

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yatangarijemo ibi, cyari cyitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Dr. William Ruto wa Kenya, Mohamed Younis Menfi wa Libya na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame yasabye amahanga kubaha iterambere rya Afurika

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 29/05/2024 29/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?