Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye urubyiruko kureka guteta cyane, bakita cyane kugutekereza uko bazahangana n’ibibazo by’ejo hazaza.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye abagera ku 7,500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, hizihizwa imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.
Iri huriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ryahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Dukomere ku murage wacu’.
Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, ndetse ko izina bafite rifite igisobanuro gikomeye.
Ati “Ni ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake, ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake.”
Umukuru w’Igihugu yibukije urubyiruko ko rudakwiye guteta cyane, ahubwo bakwiye kwita cyane ku gutegura guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza.
Yagize ati “Imyaka yanyu y’ubuto ntimuzayipfushe ubusa. Ntimuzatete cyane, guteta ni byiza ariko nabyo bigira igihe cyabyo. Ukagira igihe cyo guteta ariko ukagira igihe cyo kwitonda kugirango witegure guhangana n’ibizaza ejo.”
Yifashishije urugero rw’uko na we yabaye muto, anyura mu bihe nk’ibyo urubyiruko ruri kunyuramo ku buryo narwo rufite ubushobozi bwo kugera ku nzozi zarwo. Yabibukije ko rukwiye kugira umuco wo kwikorera, rukiteza imbere rugamije no guteza imbere abandi n’Igihugu muri rusange.
Ati “Iyo twuzuzanya rero, iyo dushyira imbaraga zacu hamwe tuba duteza Igihugu imbere, tuba twiteza imbere.”
Perezida Kagame yashimangiye ko urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora rukiteza imbere kandi rugateza imbere n’Igihugu, bityo ari aharwo ho kugira amahitamo meza.
Ati “Urubyiruko nkamwe, imbaraga mufite, ubushake mufite, mugomba kwigeza kuri byinshi, mukageza Igihugu kuri byinshi ndetse n’ababyeyi banyu n’imiryango yanyu, ibyo mukora mugakora mubatekereza, mutekereza igihugu. Abawe kandi ndavuga bitarobanura, abawe ni ukuvuga abari mu gihugu bose.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere rugashaka icyo rwakora aho gutekereza ko Leta ari yo izarufasha.
Ati “Ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho. Leta ifite inshingano ariko leta ni nde se ko ari mwe! Igihe mutayifashije, mutayishyigikiye, mutakoranye na yo ntabyo izageraho.”
“Urubyiruko nkamwe, iki ni igihe cyanyu. Igisigaye ni uguhinduka tukabarera. Urubyiruko nkamwe, imbaraga n’ubushake mufite mugomba kwigeza kuri byinshi. Mugomba gukorana mukageza Igihugu, ababyeyi n’imiryango yanyu, ibyo mukora mugakora mubatekereza.’’
Mu 2013, ni bwo hatangijwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake hagamijwe ko rugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo, kubakira abatishoboye, gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi. Mu Gihugu hose hari Urubyiruko rw’Abakorerabushake rusaga miliyoni 1,9.
INZIRA.RW