Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, aho yamushyikirije ubutumwa bwihariye bwa Colonel Assimi Goïta.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2024 nibwo muri Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdulaye Diop akaba n’intumwa yihariye ya Perezida w’inzibacyuho wa Mali.
Diop yari azaniye Umukuru w’Igihugu ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Mali, Colonel Assimi Goïta.
U Rwanda na Mali bisanganywe imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.
Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Mali mu gihe ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agera kuri 19 mu ngeri zinyuranye nk’ubuhinzi, ishoramari, ubukerarugendo, uburezi, umutekano n’ibindi.
INZIRA.RW