Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we wa Mali Col. Assimi Goïta
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we wa Mali Col. Assimi Goïta

INZIRA EDITOR
Yanditswe 28/05/2024
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, aho yamushyikirije ubutumwa bwihariye bwa Colonel Assimi Goïta.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2024 nibwo muri Village Urugwiro Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdulaye Diop akaba n’intumwa yihariye ya Perezida w’inzibacyuho wa Mali.

Diop yari azaniye Umukuru w’Igihugu ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Mali, Colonel Assimi Goïta.

U Rwanda na Mali bisanganywe imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Mali mu gihe ibihugu byombi byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agera kuri 19 mu ngeri zinyuranye nk’ubuhinzi, ishoramari, ubukerarugendo, uburezi, umutekano n’ibindi.

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Mali

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 28/05/2024 28/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?